Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Fransisiko yashimye uko umubano w'u Rwanda na Vatikani uhagaze mu myaka 60 ishize akifuza ko wakomeza

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Kamena 2024,  Kiliziya Gatolika mu Rwanda yahimbaje Isabukuru  y'imyaka 11 Papa Fransisiko abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi n'imyaka 60 Vatikani ifunguye Ambasade mu Rwanda.

Papa Fransisiko yashimye uko umubano w'u Rwanda na Vatikani uhagaze mu myaka 60 ishize  akifuza ko wakomeza
Papa Fransisiko yashimye uko umubano w'u Rwanda na Vatikani uhagaze mu myaka 60 ishize akifuza ko wakomeza

Arikiyepiskopi wa Kigali,Antoine Cardinal Kambanda ari kumwe na  Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda n'abandi Bepiskopi, Abasaseridoti, Abihayimana mu ngeri zitandukanye ndetse n'abakristu,yaturiye igitambo cya Misa muri kilizaya ya paruwasi Katedarali Saint Michel muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Mu butumwa bwa papa Fransisiko, umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi yageneye abanyarwanda bwasomwe na  Arikiyepiskopi Arnaldo Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda,  yashimye ko  umubano w'u Rwanda na Vatikani mu myaka 60 ishize waranzwe n'ubufatanye, urukundo n'ubwubahane,  akifuza ko wakomeza cyane cyane hitabwa ku burezi n'umuryango. Papa Fransisiko akaba yasoje asabira umugisha umubano w'u Rwanda  na Vatican kugira ngo ibyo byiza byose biharanirwa Nyagasani abibemo kandi na  Bikira Mariya umubyeyi wa Kiliziya akomeze abe hafi.

Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, yavuze ko iyo Kiliziya imaze gushinga imizi, ubuyobozi bwa Kiliziya bw'i Roma, bugirana umubano n'icyo gihugu mu rwego rwo kubaka ubufatanye buhamye bunyuze no mu mategeko mpuzamahanga kugira ngo Kiliziya ibashe gusohoza ubutumwa bwayo muri icyo gihugu.

Yagize ati"Ni muri urwo rwego u Rwanda rumaze kubona ubwigenge imyaka ibiri nyuma y'aho na Kiliziya yashinze ikicaro k'intumwa ya Papa mu Rwanda itangira mu 1964 n'ikicaro gishyirwaho."

Ati" turashimira rero ubufatanye, turashimira cyane ubuyobozi bwa Leta ukuntu ubufatanye bwatumye dushobora kwisanzura mu bikorwa bya Kilizaya byo kwamamaza inkuru nziza, buha na Kiliziya gushinga imizi. Turanashimira intumwa zinyuranye za Papa zigera kuri 14 zanyuze hano mu Rwanda."

Antoine Cardinal Kambanda, akomeza avuga ko uwo mubano n'ubuyobozi bwa Leta ushimangira kandi ukanoza imikoranire myiza ya Kiliziya n'ubuyobozi bw'igihugu.

Ati" Mu busanzwe ubuyobozi bwose bwita ku bayoborwa, Leta rero iyobora abaturage mu kubitaho mu burezi, mu buzima no kwita ku mibereho myiza yabo. Noneho waza muri Kiliziya gatolika cyangwa n'abihayimana bose inshingano zabo ni ukwita ku bakristu ari nabo baturage ariko bo bakarenzaho kuri Leta bakita ku baturage mu rwego rwo gukunda Imana n'ibindi bijyanye no kwita kuri roho. Urumva rero ntabwo umuntu yasenga arwaye, ashonje mbese ntiyakunda Imana ari mu kababaro. Ubwo rero ni ho Kiliziya ihurira n'ubuyobozi bwa Leta, bahurira ku muntu umwe umukristu ari na we muturage. Ariko nk'ubu iyo urebye nk'ibikorwa bya Kiliziya Gatolika, ngaho mu mashuri, ngaho mu bitaro, ngaho mu bidukikije ugasanga na none bahuje na Leta kubera ko uwo bagamije kwitaho ari umwe."

Hari Bamwe mu bakristu ba kiliziya gatolika bo mu Rwanda, bagize icyo bavuga kuri uyu mubano wa Vatican n'u Rwanda umaze imyaka 60, barimo Paul Mastajabu Birungi, umukristu wo muri paruwasi Cathedral saint Michel ya Arkidiyosezi ya Kigali, mu kiganiro na Kinyamateka yagaragaje ko uyu mubano wagize uruhare runini mu iterambere rya Kiliziya n'igihugu binyuze mu bikorwa bitandukanye bya kiliziya ubwayo cyangwa se ibyo ifatanyamo na Leta.

Mu Ijambo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w' u Rwanda yagiriye ku biro by'intumwa ya Papa mu Rwanda, yashimiye Kiliziya Gatolika mu Rwanda uruhare igira mu kubaka uburezi bufite ireme no gukwirakwiza serivisi z'ubuvuzi hirya no hino mu gihugu.

Umubano wa Kiliziya na za Leta watangiye igihe ubuyobozi bwa Papa i Roma bwagiranaga amasezerano n'igihugu cy'u Butaliyani aho Vatikani iherereye, kugira ngo Vatikani ishyirwe ku rwego rwo kuba igihugu mu bindi bihugu kiyobowe na Papa. Ayo masezerano yabaye mu 1929. Kuva mu 1930 ibihugu bya Afrika Mbirigi birimo n'u Rwanda byari biitarabona ubwigenge byahawe Intumwa ya Papa yari ifite ikicaro i Kinshasa muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Nyuma y'ubwigenge rero ni bwo ibihugu byatangiye kugira intumwa ya Papa yihariye. Kuva u Rwanda rwahabwa ubwigenge mu 1962, hamaze kunyura intumwa za Papa 14 harimo na Arnaldo Catalan uyoboye ibiro by'intumwa ya papa mu Rwanda ubu.

Antoni Karidinali Kambanda
Antoni Karidinali Kambanda
Abepiskopi batandukanye bitabiriye ibi birori
Abepiskopi batandukanye bitabiriye ibi birori
Abapadiri bitabiriye ibi birori
Abapadiri bitabiriye ibi birori
Abihayimana nabo bitabiriye ibi birori
Abihayimana nabo bitabiriye ibi birori
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose