Papa Leo wa XIV arasaba ko abashimuswe muri Nigeria na Cameroun barekurwa
Nyuma ya Misa ya Kristu Umwami yabereye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vatikani, ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Papa Leo wa XIV yongeye kugaragaza akababaro atewe n’ubuzima buri mu kaga kw’abanyeshuri, abapadiri n’abapasitori bashimuswe mu minsi mike ishize muri Nigeria na Cameroun asaba ko barekurwa bidatinze.
Ubusabe bwe bwaturutse ku bintu bibabaje byabaye muri ibyo bihugu byombi, aho ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi bikomeje kwibasira abakirisitu, amashuri n’abakozi b’inyigisho z’ukwemera.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abanyeshuri n’abarimu 315 bo ku ishuri rya St Mary High School riherereye muri Leta ya Niger muri Nijeriya bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro. Ni igikorwa cyasize imiryango, abarimu n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu gihugu bari mu gahinda n’urujijo.
Muri icyo cyumweru kandi, mu gace ka Ndop muri Cameroun, abapadiri batandatu bo mu Arikidiyosezi ya Bamenda bashimuswe mu buryo butunguranye. Muri ako karere kandi, mu murenge wa Jakiri, umupasiteri wo mu idini ry'Abatista yarashimuswe, bigaragaza ko ibikorwa byo kwibasira abayobozi b’amadini bikomeje gufata indi ntera.
Aganira n’abitabiriye Misa ya Kristu Umwami kuri iki cyumweru, Papa Leo yagaragaje agahinda gakomeye batewe n’ibi bikorwa byo gushimuta, avuga ko ibikorwa nk’ibi birwanya ubuzima, umutekano n’agaciro ka muntu.
Yagize ati “Namenye mu gahinda kenshi inkuru z’ishimutwa ry’abapadiri, abakirisitu n’abanyeshuri muri Nigeria na Cameroun. mfite intimba ikomeye cyane, kubera abana n’abangavu n’abasore bashimuswe, hamwe n’imiryango yabo iri mu gihirahiro.”
Yakomeje asaba mu ijwi ryuje impuhwe n'agahinda agira ati “ndarangurura ijwi ryange nsaba ababatwaye ngo barekure izi mbohe byihuse Kandi nsaba inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi gufata ibyemezo bikwiye byihutirwa kugira ngo haboneke inzira yo kubohoza aba bagenzi bacu.”
Mu butumwa bwe, Papa Leo yanagarutse ku kamaro ko kubungabunga ubusugire bw’amashuri n’insengero, avuga ko ari ahantu hakwiye kuba ah’icyizere, umutekano n’ituze, aho abana n’abakirisitu bashobora kwiga no gusenga batikanga ibitero cyangwa ishimutwa.
Papa Leo wa XIV kandi yasabye isi yose gusengera abashimuswe n’imiryango yabo, ashimangira ko Kiliziya Gatolika yifatanyije n’abababaye kandi ikomeje gusaba amahoro mu bihugu byose byugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.