Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV arasaba kurinda abana ingaruka z'ubwenge bukorano

Papa Leo wa XIV yaburiye ko abana n'ingimbi bari mu byago bikomeye byo kugirwaho ingaruka n'ubwenge bukorano (Artificial Intelligence), abasaba kurengerwa no gutozwa gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bububakira, aho kuba intandaro yo kubangiriza indangagaciro.

Papa Leo wa XIV arasaba kurinda abana ingaruka z'ubwenge bukorano
Papa Leo wa XIV arasaba kurinda abana ingaruka z'ubwenge bukorano

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ugushyingo 2025, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama mpuzamahanga yaberaga i Vatikani, yiswe icyubahiro cy'abana n'ingimbi mu gihe cy'ubwenge bukorano (The Dignity of Children and Adolescents in the Age of Artificial Intelligence).

Mu ijambo rye, Papa Leo wa XIV yagaragaje impungenge z'uko ikoranabuhanga rikomeje gufata intera ishimishije mu buzima bwa buri munsi, ariko rimwe na rimwe rikaba ryifashishwa mu buryo bushobora kubangamira icyubahiro cy'abantu, cyane cyane abana n'ingimbi.

Ati Ubwenge bukorano buhindura uburezi, imyidagaduro n'uburyo abana babaho, ariko nanone butera ibibazo bikomeye ku burenganzira n'indangagaciro.”

Yakomeje asobanura ko porogaramu za AI zishobora gukoresha amakuru y'abana mu buryo bworoshye, zikanagira uruhare mu guhindura uko batekereza cyangwa bafata ibyemezo.

Papa Leo yasabye ababyeyi n'abarezi kumenya neza uburyo ikoranabuhanga rikora no kugira uruhare mu kurikurikirana. Ati "Ntabwo bigomba gusigara mu maboko ya guverinoma gusa, ababyeyi, abarezi n'abayobozi b'inzego zinyuranye bagomba gufatanya mu kurinda abana mu isi y'ikoranabuhanga.

Papa yibukije ko ibihugu n'imiryango mpuzamahanga bifite inshingano ikomeye mu gushyiraho politiki n'amategeko arengera abana muri iki gihe cy'ikoranabuhanga.

Yagize ati" Birakenewe kuvugurura amategeko arengera amakuru y'abana kugira ngo ahuzwe n'ibibazo bishya byazanwe n'ubwenge bukorano, no gushyiraho amahame y'ubunyangamugayo mu gukoresha ikoranabuhanga.

Agaruka ku butumwa bwa Papa Fransisko wigeze kuvuga ko abantu bakuru bakwiye kuba abahanzi b'uburezi, Papa Leo na we yasabye ababyeyi n'abarezi gusubiza amaso inyuma, bakibuka ko bafite inshingano zo kurera urubyiruko mu nzira y'ukuri no kubafasha kumenya ibibafitiye akamaro.

Yagize ati "Dukeneye uburezi bwimbitse, butangwa n'abantu bakuru bitoje kandi bashyigikiwe n'imiyoborere y'ubufatanye. Uru ni urugendo rusaba ubwitange, ariko rudufasha kurinda umwimerere n'agaciro k'ikiremwamuntu.

Papa Leo yavuze ko kwigisha abana kumenya ibyago by'ikoranabuhanga ari intambwe ikomeye yo kubafasha kubikoresha mu buryo bwiza.

Mu gusoza, Papa Leo wa XIV yagaragaje icyizere ko ubwenge bukorano bushobora kuba igikoresho cyiza, mu gihe bukoreshwa mu buryo buboneye.

Yasabye ko iyi nama izasiga urufatiro rukomeye rwo gukomeza kurengera abana n'urubyiruko, haba muri Kiliziya no mu muryango mugari muri rusange.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose