Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV aritegura gusura Perezida w'u Butaliyani Sergio Mattarella

Papa Leo XIV azasura Perezida wu Butaliyani, Sergio Mattarella, ku wa kabiri, tariki ya 14 Ukwakira 2025, mu ruzinduko rwemewe ku rwego rw'ubuyobozi ruzabera muri Palais Quirinale i Roma.

Papa Leo wa XIV aritegura gusura Perezida w'u Butaliyani Sergio Mattarella
Papa Leo wa XIV aritegura gusura Perezida w'u Butaliyani Sergio Mattarella

Uru ruzinduko ruzaba ari ugusubiza urwo Perezida Mattarella yagiriye i Vatikani mu kwezi kwa Kamena, ubwo yahuraga bwa mbere na Papa Leo XIV amaze gutorwa nk'Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Nk'uko byatangajwe n'ibiro by'itangazamakuru bya Vatikani, uru ruzinduko rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Leta ya Vatikani n'u Butaliyani, no gukomeza umubano w'amahoro n'ubwubahane umaze imyaka myinshi hagati y'impande zombi.

Papa Leo XIV na Perezida Mattarella baherukaga guhura ku wa 6 Kamena 2025 i Vatikani, aho baganiriye ku mahoro, uburenganzira bwa muntu, n'uburyo igihugu n'idini byafatanya mu kubaka isi ishingiye ku rukundo n'ubwiyunge.

Uruzinduko rwo kuwa kabiri bizaba ari ubwa gatatu bahuye mu gihe gito, nyuma y'uko Perezida Mattarella yitabiriye Misa y"itangira rya pontifikat ya Papa Leo ku ya 18 Gicurasi, aho yamwakiriye mu izina ry'Abataliyani bose, anamwifuriza ubutumwa bwiza mu buyobozi bwe.

Ku wa 8 Gicurasi, ubwo Papa Leo XIV yari amaze gutorwa, Perezida Mattarella yari yamwoherereje ubutumwa bw'ishimwe n'amahoro, amwifuriza gukomeza kuyobora Kiliziya asigasira indangagaciro z'amahoro, uburenganzira bwa muntu n'ubwisanzure bwa buri wese.

Amateka yerekana ko uruzinduko rwa Papa muri Palais Quirinale rufite agaciro gakomeye. Uheruka kuhagera ni Papa Fransisko ku wa 10 Kamena 2017, ubwo yasuraga Perezida Sergio Mattarella nyuma yo gutorerwa manda ya kabiri.

Icyo gihe, Papa Fransisko yahuye n'abanyeshuri bagera kuri 200 baturutse mu bice byari byarahuye n'umutingito, abaganiriza ku mahoro, ukwihangana n'icyizere.

Urugendo rwa mbere rw'undi Papa muri Quirinale rwabaye kuwa 28 Ukuboza 1939 na Papa Piyo wa XII, ubwo yasuraga umwami n'umwamikazi bu Butaliyani mu rwego rwo kugaragaza urukundo n'ubwubahane hagati ya Leta n'Intebe ya Petero.

Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV ruzaba ikimenyetso gikomeye cy'ubusabane n'ubufatanye hagati ya Vatikani n'u Butaliyani, kandi rugaragaze ubushake bwo gukomeza gufatanya mu bikorwa by'amahoro, ubutabera, n'ubuzima bwiza bw'abantu bose. Mu butumwa bwe bujyanye n'urwo ruzinduko, Papa Leo wa XIV agaragaza ko amahoro n'ubwiyunge hagati y'abantu n'ibihugu ari byo byubaka isi ifite icyerekezo gishya.

Ni urugendo kandi ruzongera kwibutsa isi yose ko Kiliziya na Leta zifite inshingano imwe yo kubaka isi irangwa n'ubumwe, ubusabane, n'icyizere gishingiye ku Mana. Ni mu gihe kandi uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV rugaragaza uburyo Papa akomeje gushyira imbere amahoro n'ubumwe, mu gihe isi ikeneye gusubiza agaciro ikiremwa muntu n'ubworoherane hagati y'abayobozi n'abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose