Papa Leo wa XIV asaba Abakaridinali guharanira ubumwe butuma Kiliziya igaragara
Kuva ejo ku wa 8 Mutarama 2026,Papa Leo wa XIV ayoboye Inama Nkuru Idasanzwe y’Abakaridinali (Extraordinary Consistory of Cardinals), yibutsa ko ari Kirisitu ukurura abantu ngo bamukurikire, anaburira ko amacakubiri muri Kiliziya atatanya abemera.
Mu ijambo ryo gufungura iyi nama ihuje abakaridinali baturutse ku isi yose iri kubera i Vatikani guhera kuwa 7 Mutarama 2026, Papa Leo wa XIV yagize ati “Ndi hano kugira ngo mbumve.” Yabanje kugaragaza ibyishimo bye byo kwakira Abakaridinali i Roma, asaba ko roho mutagatifu yabayobora muri iyi minsi ibiri ikomeye yo gutekereza no kuganira.
Papa yavuze ko igihe bazamarana “kizafasha kugaragaza icyerekezo cy’urugendo ruri imbere,” ashimangira ko intego atari ugusohora inyandiko runaka, ahubwo ari “ugukomeza ikiganiro kizanfasha mu murimo wanjye wo kuyobora Kiliziya yose.”
Yemeye ko Inama y’Abakaridinali igizwe n’abantu batandukanye cyane, bakomoka mu mico, mu bihugu no mu mateka atandukanye, bafite inzira zitandukanye z’inyigisho, uburere n’ubunararibonye mu butumwa bwa gishumba. Yagize ati “Duhamagarirwa kumenyana no kuganira, kugira ngo dufatanye mu gukorera Kiliziya. Nizera ko tuzakura mu bumwe kandi tugatanga urugero rw’ubufatanye n’ubuvandimwe.”
Mu ijambo rye, Papa yagarutse ku kamaro k’Inama ya Kabiri ya Vatikani, anibutsa inyigisho z’Abapapa bamubanjirije. Yavuze ko, nk’uko Papa Benedigito wa XVI yabigaragaje, imbaraga zikurura abantu ari urukundo rw’Imana muri Yezu Kirisitu, rukaba rutangwa muri Kiliziya binyuze muri roho mutagatifu.
Papa Leo wa XIV yabishimangiye agira ati“Si Kiliziya ikurura abantu, ahubwo ni Kirisitu. Iyo Umukirisitu cyangwa umuryango wa Kiliziya bikurura abantu, ni uko banyurwamo n’urukundo rutemba ruturutse ku Mutima wa Kristu Umukiza.” Yanibukije ko “ubumwe bukurura, ariko amacakubiri atatanya.”
Papa yavuze ko Abakaridinali bazatekereza ku nsanganyamatsiko ebyiri mu ngingo enye arizo ubutumwa bwa Kiliziya muri iki gihe, ku murimo wa Kiliziya Nkuru n’ubufasha itanga kuri Kiliziya zo hirya no hino ku isi, Sinodi n’imiyoborere ishingiye ku kuganira no gufatanya ndetse na Liturijiya, isoko y’ubuzima bwa gikristu.
Kubera umwanya muto, yavuze ko hazatoranywa ingingo ebyiri zizigwaho byimbitse, hashingiwe ku kibazo kigira kiti“Mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere, ni ibihe bitekerezo n’ibyihutirwa byayobora ibikorwa bya Papa n’ubutumwa bwa Kiliziya kuri izi nsanganyamatsiko?”
Papa yasabye ko ibiganiro byabo byaba bigamije kumvana, buri wese akavuga mu magambo make, kugira ngo bose bahabwe umwanya wo gutanga ibitekerezo. Yagize ati“Ubu buryo bwo kumvana, gushaka kuyoborwa na roho mutagatifu no kugenda dufatanyije, buzagirira akamaro gakomeye umurimo wa Petero nahawe.”
Yongeyeho ko n’uburyo bakorana mu buvandimwe nk’inshuti nyakuri bushobora gutuma havuka ikintu gishya, gifasha Kiliziya guhangana n’ibihe bya none n’ibizaza. Papa Leo wa XIV yasoje asenga asaba roho mutagatifu kuyobora Abakaridinali mu bitekerezo byabo, abashyira mu maboko ya Bikira Mariya, Nyina wa Kiliziya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.