Papa Leo wa XIV: Kristu ni We Soko y’Icyizere, Amahoro n’Ubugingo Buhoraho
Buri cyumweru ku wa Gatatu, umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, agirana ikiganiro rusange n’abakristu baturutse ku isi yose mu rugo rwe i Vaticani.Kuri uyu wa 15 Ukwakira 2025, Papa Leo wa XIV, yongeye guhumuriza abakristu bari bateraniye mu mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatikani, ababwira ko Yezu Kristu wazutse ari we udukomeza mu rugendo rw’ubuzima, n’ubwo ruba rufite imbogamizi n’ibindi bigeragezo byinshi.
Mu nyigisho ye ikubiye mu rukurikirane yise “Yezu Kristu, Icyizere cyacu,” Papa yibanze ku byiyumvo bihindagurika abantu banyuramo buri munsi: rimwe tukishima, ubundi tugaheranwa n’agahinda; rimwe tukumva twageze ku ntego, ubundi tukisanga dutegereje amahirwe cyangwa ishimwe tutigeze tubona. Yavuze ko muri ibi byose, umuntu ahora akeneye icyuzuza icyuho ahorana mu mutima. Ati: “Dufite inyota yo kuba abanyamunezero, ariko dukunze kubura ibyishimo birambye.”
Papa Leo yavuze ko iyi nyota yo kuzuza ubuzima butuzuye atari impanuka, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko muntu yaremewe kugira ubugingo busesuye no kunezerwa mu buzima buhoraho.
Yakomeje avuga ko ibyo dufite cyangwa ibyo dukora—ububasha, imyanya, ubutunzi—bidashobora kuduhaza, ahubwo ko icyo umutima wacu ushaka ari icyemezo gihamye cy’uko hari utwitayeho, utugemurira ibyiringiro bidatatana.
Nk’uko Papa yabisobanuye, ni Yezu Kristu wazutse, we soko y’icyizere. Yagize ati: “Icyizere nyakuri ntigishingiye ku byifuzo gusa, kuko iyo duteshejwe ibyo twifuzaga, birashira. Ariko icyizere gishingiye kuri Kristu, cyo kirasezeranya kandi kigasohoza.”
Yongeyeho ko Kristu ari isoko idakama, iteka ihari, iteka ishobora gutanga amahoro nyayo.Papa yifashishije amagambo ya Mutagatifu Augustini, avuga ku buryo umutima wa muntu usaba byinshi, ariko ugahumurizwa iyo uhuye n’Imana. Ati: “Warampumurije, ndagutakambira. Narakumenye, none ndagusonzeye. Warankoze, none ndaka amahoro yawe.”
Yongeyeho ko izuka rya Yezu atari amateka yaciyeho gusa, ahubwo ari ibanga ridahinduka, riri mu mutima w’igihe n’ubuzima bwacu, kuko Kristu yazutse ari muzima iteka. Papa yabwiye abakristu ko Yezu adatanga ibisubizo ari hejuru nk’utari kumwe natwe, ahubwo ko adutemberana, cyane cyane mu bihe bigoye.
Yagize ati: “Iyo ubushobozi butubanye bucye, iyo imitwaro irushya umutima, ni We wenyine ushobora kudufasha. Iyo umutima wacitse intege, ni We utuzura. Iyo twibaza niba ubuzima bufite aho bugana, niba ububabare bw’inzirakarengane bufite igisobanuro, ni Kristu wenyine usubiza.”
Papa Leo yasoje asaba ko twemera gukomeza kugendana na Yezu, kuko atari umugenzi gusa, ahubwo ari n’intego y’urugendo rwacu. Ati: “Ntidukwiye kuguma hasi igihe tuvuye mu nzira. Tugomba kongera guhaguruka, kuko Kristu ni We utwizeza ko tuzagera iyo tugana: aho dukundwa, aho dutegerejwe, aho dukizwa.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.