"Papa Leo wa XIV: Muri buri mukene, ni Kristu udukomanga"
Mu butumwa bukubiye mu bice bitanu n’uduce 121, tw’inyandiko ye ya mbere yasohoye ivuga ku bakene, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV, yahamagariye abakristu bose kumurikirwa n’urukundo rwa Kristu bakabona imibabaro y’abatishoboye, abarwayi, abimukira, abagore bahura n’ihohoterwa, n’abana batagira uburenganzira ku burezi.
Nk’uko Papa Leo abivuga mu ntangiriro y’iyi nyandiko, urukundo ruturuka kuri Kristu, ntirugomba guhera gusa mu marangamutima cyangwa mu magambo. Ahubwo, agasaba ko rukwiriye guhinduka ibikorwa bifatika byo gufasha abandi, cyane cyane abababaye.
Yibutsa ko mu Ivanjili, Kristu ubwe yigize umukene, maze ubukene bwe bukaba ishingiro ryo kudukiza. Bityo, kuba umukristu nyakuri bisaba kumva ko ubutumwa bwacu bugomba no kugaragarira mu gukemura ibibazo byugarije abantu, harimo ubukene, ubusumbane n’akarengane.
Papa Leo wa XIV yagarutse ku ihame ryigeze kuvugwa cyane mu bihugu bya Amerika y’Amajyepfo, ry’“uburenganzira bwihariye bw’abakene”, avuga ko bitari ugusumbanya abantu, ahubwo ko kwari uguhamya impuhwe z’Imana ku bantu bacitse intege cyangwa bafite ibikomere.
“Kiliziya igomba kugera ku bakene nk’uwumva ko bahuje icyubahiro nk’abantu. Kuganira nabo, kubakira, kubahumuriza, ni bwo buryo bwo guhura na Kristu”, (Dilexi te, 79)."
Mu gice gikomeye cy’inyandiko ye, Papa yerekana ko hari uburyo bushya, bwihishe kandi bubi bw’ubukene, bukomeza gukura cyane kubera imiyoborere n’imitegekere y’ubukungu igendera ku nyungu z’abafite byinshi.
“Ubusumbane ni yo nkomoko y’ibibazo byinshi by’imibereho”, (Dilexi te, 94).
Anenga cyane imyumvire ivuga ko isoko ryigenga ryakemura ubukene ryonyine. Papa avuga ko ibarurishamibare rikoreshwa kenshi ngo bigaragaze ko ubukene bwagabanutse rishingira ku bipimo by’ahashize bidahuye n’ibibazo bishya.
Papa Leo yahaye umwanya wihariye ibibazo by’abimukira n’impunzi, ashimangira ko mu bantu bateshejwe agaciro n’inzira ndende yo kwimuka, Kiliziya igomba kubabonamo Kristu ubwe udukomangira.
Yifashishije ishusho izwi cyane ya Alan Kurdi, umwana w’umunyasiriya wapfuye agerageza kwambuka inyanja mu 2015, avuga ko isi yakwiriye kuba itaribagirwa ayo mateka yambuye ubuzima abatagira kivurira.Yibutsa ko Kiliziya, aho abandi bubaka inkuta, yo yubaka ibiraro, kandi igomba kugaragaza impuhwe mu bikorwa bifatika byo kwakira, kurengera, guteza imbere no kwinjiza abimukira mu miryango.
Papa Leo yibukije ko hari imyemerere yagiye igaragara mu Bakristu bavuga ko inshingano yabo ari “gusenga no kwigisha inyigisho z’ukuri”, ariko bakirengagiza uruhare rwabo mu mibereho myiza y’abantu.
Yanenze abo bose baha akato abakene, cyangwa se babasigira Leta gusa ngo ibe ari yo ibafasha. Avuga ko icyo ari ikimenyetso cy’ukwemera kwivangiye n’isi, gukingiranye inyuma y’amasengesho n’inama zidatanga igisubizo.
“Kiliziya itita ku batishoboye irashya, n’ubwo yaba ivuga byinshi ku mibereho myiza cyangwa igakabya kunenga ubuyobozi”, (Dilexi te, 113).
Yifashishije urugero rwa Mutagatifu Fransisiko wa Asizi, Mutagatifu Tereza w’i Calcutta, n’abandi batagatifu nka Mutagatifu Augustini, Mutagatifu Yozefu Calasanz, n’abandi, Papa yagaragaje ko umurage w’abihaye Imana ugomba gukomeza kugira uruhare mu kubohora abatishoboye.
Yavuze ko imiryango ya gikirisitu by’umwihariko y’abihaye Imana, yagize uruhare rukomeye mu burezi, mu buvuzi, mu kurengera abatagira kivurira n’abashonji, kandi ko izo mbaraga zigomba gukomeza kugaragara no muri iki gihe, mu guhangana n’ubucakara bushya.
Mu gusoza, Papa Leo yahaye agaciro kanini igikorwa cyo gutanga ku bushake – alumusiyo – avuga ko n’ubwo kitari igisubizo kirambye ku bukene bw’isi, ari igikorwa cy’ukwemera kidakwiye guteshwa agaciro.
“Gutanga ku bushake,bifasha umutima w’umuntu ukomeye kuba umunyampuhwe. Ni igikorwa kigaragaza ukwemera, kidasimburwa n’inama cyangwa igitekerezo gusa”, (Dilexi te, 119).
Papa Leo wa XIV arasaba Abakristu bose, abepiskopi, abapadiri, abihayimana, n’abalayiki, ko ubutumwa bwa Kiliziya butagomba kwibagirwa abakene, kuko ari bo bagize umutima wayo nyakuri.
“Abakene si ikibazo cy’imibereho. Ni abo mu muryango. Bityo, ntidushobora kubafata nk’abantu bo hanze. Abakene ni umutima wa Kiliziya”, (Dilexi te, 111).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.