Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo wa XIV yagize Myr Amos Mabuti Masemola Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kroonstad muri Afrika Yepfo

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2026, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV, yashyizeho Musenyeri Amos Mabuti Masemola wari usanzwe ari igisonga cy’umepiskopi wa Arikidiyosezi ya Pretoria muri Afurika y’Epfo, amugira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kroonstad.

Papa Leo wa XIV yagize  Myr Amos Mabuti Masemola Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kroonstad muri Afrika Yepfo
Papa Leo wa XIV yagize Myr Amos Mabuti Masemola Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kroonstad muri Afrika Yepfo

Aya makurui yatangajwe ku mugaragaro n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Gashyantare 2026, anemezwa n’intumwa ya Vatikani muri Afurika y’Epfo.

Diyosezi ya Kroonstad yari imaze igihe itagira Umwepiskopi kuva ku wa 12 Ukuboza 2022, nyuma y’uko Musenyeri Peter John Holiday yeguye kuri uwo mwanya. Musenyeri Holiday yari yarimitswe ku wa 25 Kamena 2011.

Mu itangazo ry’intumwa ya Papa muri Afurika y’Epfo ryemezaga iri shyirwaho, hagaragajwe ko Kiliziya yifatanyije mu isengesho n’Umwepiskopi mushya ndetse n’abakristu azayobora.

Myr Amos Mabuti Masemola yavukiye i Windterveld ku wa 5 Werurwe 1978, mu Arikidiyosezi ya Pretoria. Yize Filozofiya na Tewolojiya muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Yohani Mariya Vianney ya Pretoria.

Yahawe Ubupadiri ku wa 3 Kamena 2007, ashyirwa mu bapadiri ba Arikidiyosezi ya Pretoria.

Nyuma yo guhabwa Ubupadiri, yakoze imirimo itandukanye ya gisaseridoti, aho yabaye umwungiriza wa Padiri Mukuru mu gace ka Maboloka/Lethabile (2007–2008), Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kwa Nhlanga (2008–2011), ndetse na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Visenti i Phomolon (2011–2016).

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) mu by’iyobokamana n’imibanire ya gikirisitu yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Afurika y’Iburasirazuba (CUEA) muri Kenya.

Yabaye kandi umuyobozi wa Katedrali y’Umutima Mutagatifu i Pretoria (2016–2020), aba n’Umunyamabanga Mukuru (Chancellor) wa Arikidiyosezi ya Pretoria muri icyo gihe. Kuva mu 2016 ni umwe mu bagize Inama Ngishwanama ya Diyosezi (College of Consultors), kuva mu 2017 aba Umuyobozi w’Ubuzima bwa Roho, naho kuva mu 2018 aba n’Umwarimu muri Seminari Nkuru ya Mutagatifu Yohani Mariya Vianney ya Pretoria.

Mbere yo kugirwa Umwepiskopi wa Kroonstad, yari asanzwe ari igisonga cy’umwepiskopi wa Arikidiyosezi ya Pretoria ndetse na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Thomas More i Centurion.

Iyi Diyosezi iri mu Ntara ya Kiliziya ya Bloemfontein, ifite ubuso bwa kilometero kare 30,288. Ibarura rya 2023 rigaragaza ko ifite abakristu Gatolika 48,487 mu baturage 938,011, bingana na 5.2%.

Igihe azaba amaze kwimikirwa ku mugaragaro, Musenyeri Amos Mabuti Masemola azaba abaye Umwepiskopi wa karindwi uyoboye iyi Diyosezi yo muri Afurika y’Epfo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose