Papa Leo wa XIV yasabiye abahuye n'ibiza by'imvura muri Mexique
Mu butumwa bwe bwa Angelus bwo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Ukwakira 2025, Papa Leo wa XIV yasabiye abaturage ba Mexique bagizweho ingaruka n'imyuzure ikaze, anasaba abakristu bose gusangira isengesho ryo gusabira abagabo, abagore n'abana bahura n'ububabare bwatewe n'intambara n'urugomo hirya no hino ku isi.
Nyuma yo gusenga Angelus hamwe n'imbaga y'abahuriye i Roma muri Saint Peters Square, Papa Leo wa XIV yibutse abaturage bo mu burasirazuba bwo hagati bwa Mexique, aho imvura nyinshi yaguye kuva kuwa 6 kugeza kuwa 11 Ukwakira 2025, yateje imyuzure yateje ibiza byinshi. Abantu nibura 76 barapfuye, abandi hafi mirongo itatu baburirwa irengero, naho imiryango irenga 100 nta nta butabazi bubasha kubageraho kubera imyuzure.
Papa Leo yagize ati "Ndasabira imiryango n'abantu bose bari mu mubabaro kubera aya makuba, kandi ndatura Imana roho z'abapfuye."
Uretse gusabira abahuye n'ibiza, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, yibutse n'abandi bose batuye mu bice bihangayikishijwe n'intambara n'urugomo, ashimangira ko isengesho ryo gusabira amahoro ridakwiye guhagarara.
Ati "Isengesho ryo gusabira amahoro rikomeza buri munsi, cyane cyane binyuze mu isengesho rya Rozari, aho tuzirikana amabanga yayo duhuza imitima n'abana, ababyeyi n'abasaza bababazwa n'intambara."
Papa yagaragaje ko isengesho rituma habaho ibikorwa by'urukundo n'ubutabazi bifasha abakomeje kubabazwa n'intambara ndetse n'ibiza. Yashimiye kandi abantu bose ku isi bakomeje ibikorwa by'amahoro, abibutsa amagambo ya Yezu agira ati" Hahirwa abakora ibibaganisha ku mahoro. (Matayo 5,9)"
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.