Papa Leo wa XIV yasabye isi yose gufatanya kurandura inzara
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025, ubwo Papa Leo wa XIV yasuraga icyicaro gikuru cy'Ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye gishinzwe ibiribwa n'ubuhinzi (FAO), giherereye i Roma, mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'ibiribwa ndetse no kwizihiza isabukuru y'imyaka 80 FAO imaze ishinzwe.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yibukije ko kurwanya inzara n'imirire mibi ari inshingano ya muntu wese, asaba amahanga gufatanya muri urwo rugamba, kuko kurandura inzara ari inzira nyayo y'amahoro.
Papa Leo wa XIV yaganirije abayobozi baturutse hirya no hino ku isi n'abahagarariye ibigo bya ONU bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza uyu munsi, abasaba gushyira imbere umuntu kurusha inyungu.
Ati" Ntitugomba kuguma mu magambo, tugomba kubishyira mu bikorwa. Amagambo meza ntakuraho inzara. Tugomba gushyira umuntu imbere y'inyungu, tukamwubahira uburenganzira bwo kubaho.
Yaboneyeho kwibutsa ko inzara, imirire mibi n'ibura ry'ibiribwa ari igikomere cya muntu wese, bityo amahanga agomba kongera imbaraga n'ubwitange kugira ngo abashonje n'abatagira uko barya bagirwe abavandimwe aho kwigizwayo.
Papa Leo wa XIV yagaragaje ko inzara atari ikibazo cya politiki cyangwa cy'ubukungu gusa, ahubwo ari ikibazo cya kimuntu n'imyifatire y'umutimanama.Ati "Ufite inzara si umunyamahanga. Ni murumuna wanjye, kandi ngomba kumutabara ako kanya.”
Yavuze ko nyuma yimyaka 80 FAO imaze ishinzwe, abantu miliyoni 673 bagihura ninzara buri munsi, naho miliyari 2.3 badafite imirire iboneye.
Yagize ati "Abo bantu si imibare, ni ubuzima bw'abantu bwangiritse, ni ababyeyi batabasha kugaburira abana babo.
Ibi kandi Papa Leo yagarutseho, ashimangira ko inzara muri iki gihe cy'ubutunzi ari ikosa rikomeye ry'amateka n'ikimenyetso cy'uko isi yabuze umutima.
Papa Leo wa XIV kandi, yagaragaje impungenge ko mu bice bimwe by'isi, ibiribwa bikomeje gukoreshwa nk'intwaro mu ntambara, bikabuza abaturage uburenganzira bwo kubaho.Yibukije ko Umuryango w'abibumbye wigeze kwamagana gukoresha inzara nk'intwaro y'intambara, ariko kugeza ubu bikaba byaracitse intege.
Yagize ati" Abo bapfa bitewe n’inzara batavuga, amajwi yabo aravuga mu mitima y'abantu bose. Inzara ntabwo ari umugambi w'Imana, ahubwo ni ikimenyetso cy'uko inyokomuntu iri gusubira inyuma.
Papa Leo wa XIV yifashishije insanganyamatsiko y'uyu mwaka ya World Food Day igira iti 'Amazi ni ubuzima, amazi ni ibiribwa, Ntihakagire usigara inyuma, Papa Leo wa XIV aboneraho gusaba isi yose gukorera hamwe mu bumwe no mu rukundo.
Ati "Mu gihe isi yuzuyemo amacakubiri n'ubugome, gukorera hamwe si inzozi, ni inshingano. Tugomba gukora uko dushoboye kugira ngo kubona ibiribwa bibe uburenganzira."
Yashimiye kandi by'umwihariko abari n'abategarugori, abita abahanga b'ibanga ry'imibereho, kuko ari bo ba mbere mu guhinga, kubika, no kugaburira,yanasabye ibihugu byose kugendera ku mahame y'ubufatanye, ibiganiro n'ubumwe, kandi amajwi y'abakene n'ababaye akumvikana mu nzego zifata ibyemezo.
Ati "Dukeneye gusangira icyerekezo gishyira imbere inyungu z'abantu koko, si iz'abanyamafaranga cyangwa iz'abanyabubasha. Hari abantu benshi bari mu nzara n'intambara muri Ukraine, Gaza, Haiti, Afghanistan, Mali, Repubulika ya Centrafrique, Yemen na Sudani yEpfo, twunge ubumwe nk’isi yose mu kubafasha.’’
Ubutumwa bwe, Papa Leo wa XIV yabusoje yizeza ko Kiliziya Gatolika n'Ubutumwa bwa Papa bizakomeza gufatanya n'abakene n'abatagira kivurira, kugira ngo isi yose ibone amahoro aturuka ku kugaburira abashonje.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.