Papa Leo wa XIV Yasuye Imva ya Papa Fransisko yasimbuye
Mu gihe isi yose ikomeje kwibuka umurage w'ukwemera n'urukundo Papa Fransisko yasize, umusimbura we, Papa Leo XIV, yongeye kugaragaza ishusho y'umuyobozi wicisha bugufi kandi wuzuye icyubahiro.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ugushyingo 2025, saa mbiri n'iminota itanu z'ijoro, Papa Leo yahagaritse urugendo rwe rugana i Castel Gandolfo, kugira ngo asure imva ya Papa Fransisko iri muri Bazilika ya Mutagatifu Mariya Major, ahantu h'icyubahiro gikomeye muri Roma.
Papa Leo yegereye imva ya Papa Fransisko ashyiraho indabo z'umweru nk'ikimenyetso cy'urukundo, amahoro n'umutima usukuye. Iyo mva isanzwe ishyirwaho indabo buri munsi mu rwego rwo kwibuka Mutagatifu Tereza wi Lisieux, umwe mu batagatifu Papa Fransisko yakundaga cyane.
Uru rugendo si ubwa mbere rubaye kuko kuva kuwa 10 Gicurasi iminsi ibiri gusa nyuma yo gutorerwa kuba Papa, Papa Leo yakunze gusura iyi mva, agasengera ku mugaragaro uwamubanjirije. Ni igikorwa kiri mu umuco we wo kwibuka, gushimira no gusabira uwamubanjirije, mu buryo bwicisha bugufi kandi bugaragaza isano y'ubusabane mu buyobozi bwa Kiliziya.
Nyuma yo gusengera ku mva, Papa Leo yahagararanye umutuzo imbere y'ishusho ya Bikira Mariya Salus Populi Romani, ishusho Papa Fransisko yakundaga gusura mbere na nyuma y'ingendo ze mpuzamahanga. Nyuma y'iminota mike, Papa Leo yasohotse muri Bazilika agana i Castel Gandolfo, aho asanzwe aruhukira buri cyumweru.
Mbere y'uru rugendo, nk'uko byatangajwe n'ibiro bya Vaticani, Papa Leo wa XIV, yari yayoboye Misa yo kwibuka Papa Fransisko ndetse n'abandi bakaridinali n'abepisikopi bapfuye mu mwaka ushize.
Mu nyigisho ye, Papa Leo yagize ati"Twibuke uwashyize imbere urukundo n'ukwemera. Yitabye Imana amaze guha umugisha wa Pasika isi yose, adusigira ubutumwa bw'ibyiringiro n'imbabazi."
Mu gusura imva ya Papa Fransisko, Papa Leo yakoze igikorwa cy'urukundo, aha icyubahiro uwasize umurage w'ukwemera n'imbabazi. Ni ishusho y'ubuyobozi bushya bushingiye ku kubaha abamubanjirije, gukomeza umurongo w'ubuntu no kubaka Kiliziya ifite umutima uhuza abantu bose.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.