Papa Leo wa XIV yifurije Kiliziya Gatolika mu Rwanda Yubile nziza y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025 Kristu Acunguye Isi
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025, kuri Stade Amahoro i Remera, habereye ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025, Kristu acunguye isi. Ni ibirori byatangiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri iyi stade, kiyoborwa na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Ibi birori byitabiriwe n’abepiskopi baturutse mu Rwanda hose, abo mu bihugu by’abaturanyi, ndetse na Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, intumwa ya Papa mu Rwanda. Hari kandi abapadiri baturutse mu madiyosezi yose icyenda agize u Rwanda, abihayimana n’abakirisitu baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga.
Mu butumwa bwihariye bwa Nyirubutungane Papa Leo wa XIV,umushumba wa kiliziya Gatolika ku is, bwashyizweho umukono na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Vatican, bugasomwa na Mgr Arnaldo Sánchez Catalán, Papa yifurije Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda Yubile Nziza, anashimira urugendo rwayo mu kwemera no mu ivanjili.
Mu butumwa bwe yagize ati “, mbifurije Yubile Nziza. Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ni ibyishimo byinshi Nyirubutungane Papa Leo wa XIV yifatanyije na Kiliziya yo mu Rwanda mu gushimira Imana muri Yubile y’imyaka 125 ubukristu bumaze bugeze mu Rwanda. Hamwe na Kiliziya yo mu Rwanda, yibuka kandi agashimira abamisiyoneri ba mbere bamamaje Inkuru Nziza, n’abandi bose babinyujije mu kwizera no mu kugira ubuntu bafashije ubutumwa gushinga imizi mu Banyarwanda.”
Papa Leo wa XIV yakomeje asaba abakirisitu gukomeza gutsura ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu ijambo ry’Imana
Ati “Mu gihe hizihizwa iyi ntambwe ikomeye, Nyirubutungane Papa Leo wa XIV arabashishikariza gukomeza gushikama ku Ijambo ry’Imana mu bwiyunge, mu mahoro no mu kubahana. Nk’uko yabivuze agira ati: ‘Tugomba guha abandi ibyo twahawe kugira ngo twese tube umwe muri Yezu Kristu.’”
Yibukije kandi akamaro k’imiryango y’abakirisitu mu kubaka ubumwe n’ibyiringiro
Ati “Imiryango yanyu y’abakristu ikomeze kuba ibimenyetso by’ibyiringiro, cyane cyane ku bakiri bato n’abandi bose bifuza kuvugurura ubumwe.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Nyirubutungane yabaragije umubyeyi Bikira Mariya n’abatagatifu babarinda. Ati “Nyirubutungane Papa Leo wa XIV abaragije mwese Umubyeyi Bikira Mariya, n’abatagatifu babazina banyu bari mu ijuru babasabira, kugira ngo Nyagasani abongerere imbaraga mu iyogezabutumwa kandi ahe igihugu cyose amahoro n’ubumwe.”
Yarangije abaha umugisha wa gishumba, nk’ikimenyetso cy’imbaraga n’ibyishimo muri Nyagasani, agira ati“Abikuye ku mutima, Papa Leo wa XIV abahaye umugisha we wa gishumba, nk’ikimenyetso k’imbaraga n’ibyishimo muri Nyagasani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.