Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV: “Abangilikani n’Abagatolika bagomba gutsinda ibibatandukanya”

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo XIV, yasabye abakiristu Gatolika n’Abangilikani gukomeza gukorera hamwe, bagaharanira gutsinda ibibatandukanya, kugira ngo babashe kwamamaza Kristu mu buryo bunoze kandi bufite imbaraga ku isi.

Papa Leo XIV: “Abangilikani n’Abagatolika bagomba gutsinda ibibatandukanya”
Papa Leo XIV: “Abangilikani n’Abagatolika bagomba gutsinda ibibatandukanya”

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Mata 2026, ubwo yakiraga bwa mbere Umuyobozi w’Itorero Angilikani ku isi, Sarah Mullally, Arikiyepisikopi wa Canterbury.

Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yagaragaje ibyishimo byo kwakira uwo mushyitsi mu gihe cya Pasika, anibutsa uko hashize imyaka 60 habayeho ibiganiro by’amateka hagati ya Papa Paul VI na Michael Ramsey, byabaye intangiriro y’umubano mushya hagati ya Kiliziya na Angilikani.

Papa yashimiye kandi uruhare rw’Ikigo cy’Abangilikani gikorera i Roma (Anglican Centre), anasuhuza Umuyobozi wacyo, Musenyeri Anthony Ball, uhagarariye Arikiyepisikopi wa Canterbury i Vatican.

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku mahoro ya Kristu wazutse, avuga ko ari amahoro adafite intwaro, kuko Yezu yahoraga asubiza urugomo n’urwango mu buryo bw’amahoro, anahamagarira abakirisitu bose kubigenza batyo.

Yagize ati “Iyo turi mu macakubiri, bigabanya imbaraga zo kugeza ku isi ubutumwa bw’amahoro ya Kristu. Niba dushaka ko isi yakira ubutumwa bwacu, tugomba gukomeza gusenga no gukuraho ibitubera imbogamizi mu kwamamaza Ivanjili.”

Papa Leo XIV yanibukije urugendo rurerure rw’ibiganiro by’amateka bimaze imyaka myinshi hagati y’Abagatolika n’Abangilikani, bigamije kongera kubahuza byuzuye mu kwemera no mu masakaramentu, nubwo hari ibibazo bikigoye.

Yavuze ko nubwo ibyo bibazo bikiriho, bidakwiye kubabuza gukomeza gukorera hamwe mu kwamamaza Kristu ku isi.

Yibukije amagambo ya Papa Francis wavuze ko byaba ari igisebo gikomeye iyo abakirisitu batuzuza inshingano yo kumenyekanisha Kristu kubera amacakubiri yabo.

Papa Leo XIV yagize ati “Byaba kandi ari igisebo gikomeye turamutse tudakomeje gushyira imbaraga mu gukemura ibidutandukanya, nubwo byaba bigoye gute.”

Mu gusoza, yashimiye Arikiyepisikopi Sarah Mullally ku ruzinduko rwe, asaba ko Abangilikani n’Abagatolika bakomeza urugendo rw’ubucuti, ibiganiro n’ubufatanye, bayobowe na Roho Mutagatifu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose