Papa Leo XIV ageze muri Angola, atangiye igice cya Gatatu cy’uruzinduko rwe
Papa Leo XIV yageze muri Angola kuri uyu mugoroba tariki ya 18 Mata 2026, aho atangiye igice cya Gatatu cy’uruzinduko rwe rw’ubutumwa ari kugirira ku mugabane wa Afurika.
Yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Luanda ku isaha ya saa cyenda z’amanywa ku isaha yo muri Angola, nyuma yo kumara iminsi itatu ari muri Cameroon.
Papa Leo XIV yakiriwe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, aherekejwe n’abana babiri bamuhaye indabo nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’urukundo.
Mu gihe azamara iminsi itatu muri Angola, Papa Leo XIV afite gahunda zitandukanye. Ku Cyumweru, azatura igitambo cya Misa i Kilamba, nyuma ajye ku ngoro ntagatifu ya Shrine of Muxima, aho azayobora isengesho rya Rozari hamwe n’abakristu.
Kuwa Mbere, azasura umujyi wa Saurimo, aho ateganya gusura abageze mu zabukuru no kubasengera, ndetse akanahaturira igitambo cya Misa mbere yo gusubira i Luanda.
Kuwa Kabiri mu gitondo, azahaguruka yerekeza muri Equatorial Guinea, ari naho uruzinduko rwe muri Afurika ruzasorezwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.