Papa Leo XIV agiye gusangira ifunguro n'abakene bagera kuri 200 i Castel Gandolfo
Papa Leo XIV ateganya gusangira ifunguro n'abantu bagera kuri 200 batishoboye bo muri Diyosezi ya Roma, mu gikorwa kizabera i Borgo Laudato si' mu busitani bwa Papa bwa Castel Gandolfo, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Nyakanga.
Iki gikorwa cyiswe Ifunguro na Papa kizatangirana n'Igitambo cya Misa kizizihizwa hifashishijwe Liturujiya yo Kwita ku Biremwa, gikurikirwe no kwakirana, gufata ifunguro rito, gusura Borgo Laudato si', hanyuma abasuhuzanya na Papa Leo XIV basangire ifunguro.
Ni igikorwa gikomeje umuco watangijwe muri Kanama 2025, ubwo Papa Leo XIV yasangiraga ifunguro n'abakene bo muri Diyosezi ya Albano mu Butaliyani. Kuva icyo gihe, iki gikorwa cyahindutse umuhango ngarukamwaka utegurwa n'Ikigo cya Laudato si' Centre for Higher Education, gishinzwe guteza imbere umushinga wa Borgo Laudato si'.
Abategura iki gikorwa batangaje ko buri mwaka hazajya hatoranywa Diyosezi itandukanye izana abakene, impunzi, abimukira n'abandi bantu bahura n'ibibazo bitandukanye, kugira ngo bagire umunsi wo kuruhukira mu bwiza bw'ibidukikije no guhura na Papa.
Uyu mwaka, iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Ikigo cya Laudato si' Centre for Higher Education, Dikasteri ishinzwe Serivisi z'Urukundo (Dicastery for the Service of Charity) na Diyosezi ya Roma. Gihuza kandi inzego za Kiliziya n'imiryango itandukanye isanzwe yita ku bantu bafite ubuzima bugoye mu murwa mukuru w'u Butaliyani.
Umuyobozi Mukuru wa Laudato si' Centre for Higher Education, Kardinali Fabio Baggio, yavuze ko Borgo Laudato si' yashyizweho kugira ngo yerekane ko kwita ku bidukikije no kwita ku muntu ari ubutumwa budatandukanijwe.
Yagize ati "Borgo Laudato si' yashyizweho kugira ngo yerekane ko kwita ku biremwa no kwita ku muntu ari ubutumwa bumwe kandi budatandukanijwe."
Yakomeje avuga ko iki gikorwa ari indi ntambwe igaragaza uburyo Papa Leo XIV akomeje kwegera abantu baba ku nkengero z'imibereho rusange.
Ati "Iyi gahunda irongera gushimangira umuhamagaro wa Kiliziya wo kuba aho umuntu akeneye kumvwa, kwegerwa no guhabwa icyizere."
Ku ruhande rwe, Arikiyepisikopi Luis Marín de San Martín, uyobora Dikasteri ishinzwe Serivisi z'Urukundo, yavuze ko icyemezo cya Papa cyo gusangira n'abakene cyerekana ishusho nyayo y'urukundo rwa gikristu.
Yagize ati "Urukundo nyarwo rugaragarira mu kwegera abandi, kubasanga no gusangira na bo."
Yongeraho ati "Iyo Kiliziya ishyize abantu bafite intege nke ku isonga, iba yerekanye Ivanjili mu bikorwa kandi igahamya ko nta muntu n'umwe uba ari uwo gusigara inyuma mu mutima w'Imana."
Umusaseridoti Mukuru wa Diyosezi ya Roma, Kardinali Baldassare Reina, yavuze ko abatumiwe ari abantu basanzwe bafashwa buri munsi na za Paruwasi, Caritas n'indi miryango ya Kiliziya n'iy'abagiraneza ikorera muri Roma.
Yagize ati "Guhura na Nyirubutungane Papa bituma abantu bakunze gusigara ku ruhande bongera guhabwa agaciro n'icyubahiro bakwiye."
Yakomeje ashimangira ko iki gikorwa ari ubutumire ku bakristu bose bwo kurushaho kwakira no kwita ku bababaye.
Ati "Ni umuhamagaro ku muryango mugari wa gikristu wo kwakira no kwitangira bagenzi bacu bafite intege nke."
Iki gikorwa kandi cyashobotse ku bufatanye n'imiryango myinshi ya Kiliziya, za Paruwasi, abakorerabushake n'abikorera ku giti cyabo bo muri Roma, batanze inkunga y'ibiribwa n'ibinyobwa bizasangirwa n'abazitabira uwo munsi wihariye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.