Papa Leo XIV arahamagarira abakiristu kuba incuti na Kristu nk'uko Inama ya Vatican II ibisaba
Ibi Papa XIV ku wa 14 Mutarama 2026, mu nama rusange yagiranye n’abakristu i Vatikani, yagarutse ku nyigisho nshya yihariye ku nyandiko z’Inama ya Vatican II n’akamaro kazo mu buzima bwa Kiliziya n’abakristu b’iki gihe, asaba abakristu bo hirya no hino ku isi kongera gusubiza amaso ku butumwa bw’Inama ya Vatican II, cyane cyane inyandiko Dei Verbum, ashimangira ko ukwemera kwa gikristu gushingiye ku bucuti hagati y’Imana n’umuntu, aho Yezu abahamagarira kuba incuti ze aho kuba abagaragu gusa.
Dei Verbum ni ijambo ry’ikilatini risobanura Ijambo ry’Imana rikaba izina ry’umwandiko mukuru w’Inama ya Vatican II uvuga ku byahishuwe by’Imana no ku buryo Imana yabimenyesheje binyuze muri Bibiliya n’uko ibyahishuwe bikomeza kugumaho mu Kiliziya.
Papa Leo XIV yavuze ko Dei Verbum, ari yo tegekoshingiro ku byahishuwe by’Imana, ari imwe mu nyandiko nziza kandi z’ingenzi cyane zasohotse mu Nama ya Vatican II. Yibukije ko iyi nyandiko igaruka ku butumwa bwa Yezu buvuga ko atadufata nk’abagaragu, ahubwo aduhamagarira kuba incuti ze.
Papa yagize ati “Yezu Kristu yahinduye burundu umubano w’umuntu n’Imana. Si umubano w’itegeko, ahubwo ni umubano w’ubucuti, ushingiye ku rukundo.”
Nubwo Papa ahamya ko Imana ikomeza kuba Imana naho abantu bakaba ibiremwa byayo, yagaragaje ko kuza kwa Yezu mu bumuntu byatumye isezerano rishya rifunguka ku rwego rushya, aho Imana iduhindura abana bayo b’abahungu n’abakobwa.Yagize ati “Muri Yezu, Imana iratwiyegereza, ikaduhamagarira kumera nka yo, nubwo turi abanyantege nke mu bumuntu bwacu.”
Papa Leo XIV yashimangiye ko ubu bucuti n’Imana busaba kumva no gusubiza ijwi ry’Imana, binyuze mu gusoma no kuzirikana ku Ijambo ry’Imana no mu isengesho.
Yasobanuye ko kandi isengesho rigomba kugaragarira mu buryo bubiri; isengesho rusange n’irikorwa muri Kiliziya, n’isengesho bwite, rikorwa mu mutima w’umuntu.
Papa yasabye ko igihe cyo gusenga, gutekereza no kuzirikana ku Ijambo ry’Imana kitajya kibura mu buzima bwa gikiristu bwa buri munsi n’ubwa buri cyumweru.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yibukije ko, nk’uko bigenda mu buzima busanzwe, ubucuti bushobora gusenyuka iyo butitabwaho, bityo asaba abakristu kutirengagiza ihamagarwa rya Yezu.Yagize ati“Nituramuka twitaye kuri ubu bucuti kandi tukabubungabunga, tuzasanga ubucuti n’Imana ari bwo buturokora.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.