Papa Leo XIV arahamagarira Kiliziya gufasha abatekereza kwiyahura
Mu gihe isi ikomeje guhura n’ikibazo gikomeye cyo kwiyahura, cyane cyane mu rubyiruko, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Leo wa XIV, yasabye Abakirisitu bose kwifatanya mu isengesho no mu bikorwa bigamije gufasha abihebye n’abaremerewe, kugira ngo basubirane icyizere n’ubushake bwo gukomeza kubaho.
Mu butumwa bwe bw’uku kwezi k'Ugushyingo 2025, bwanyujijwe muri videwo ya Papa izwi nka The Pope Video, Papa Leo yasabye ko hakumirwa icyaha cyo kwiyahura, ashimangira ko “buri wese ashobora kugera aho yumva ubuzima butagifite icyo bumaze,” ariko ko nta muntu ukwiye guheranwa n’agahinda cyangwa kwiheba.
Ati “Turagusabye Nyagasani, uhorana n’indushyi n’abaremerewe, kujyana n’abari mu mwijima n’agahinda, cyane cyane abatekereza kwiyambura ubuzima,”
Papa yasabye ko abantu bari mu gahinda gakomeye cyangwa bihebye bahura n’ababumva, bakabakira neza kandi bakabafasha. Yibukije ko Kiliziya ikwiye kugira umutima w’impuhwe, utekereza kandi wumva, kugira ngo ifashe gukiza ibikomere no kongera kubaka ubusabane hagati y’abantu.
Yakomeje agira ati “Twige kuba hafi y’abababaye, tububaha kandi tubagirira ineza, kugira ngo dufashe gukiza ibikomere no kongera kubaka ubusabane,”
Papa Leo wa XIV yibukije kandi ko nubwo isi yuzuyemo imibabaro, ibigeragezo n’ubwigunge, ubuzima bugifite ubusobanuro n’ubwiza, kandi buri muntu akwiye kumva ko ari impano y’Imana.
Yasabye Abakirisitu bose gukoresha impano z’ubugwaneza, kumva no gutega amatwi abandi, ndetse n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe kugira uruhare rukomeye mu gufasha abantu bari mu bibazo bikomeye.
Ati “Turagusabye utume duhora twumva urukundo rwawe, kugira ngo dukomeze kumenya no kwamamaza urukundo rutagira urugero rwa Data ushobora byose, rudusubizamo icyizere cyo gukunda ubuzima waduhaye,”
Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), buri mwaka abantu basaga 720,000 biyambura ubuzima ku isi, bivuze ko buri munota umuntu umwe yiyahura.
Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko kwiyahura ari ikibazo cy’ubuzima rusange gikwiye gukemurwa mu buryo bwagutse — hifashishijwe ubuvuzi, ubujyanama, isengesho, ndetse n’ibikorwa by’urukundo n’ubufatanye.
Mu butumwa bwe, Papa Leo wa XIV yibukije ko isengesho, urukundo n’ubufatanye ari byo bishobora gufasha abihebye gusubirana icyizere no kubona ko ubuzima ari impano itagomba gupfushwa ubusa.
Yashimangiye ko kwita ku buzima bwa roho n’ubwo mu mutwe ari imwe mu nshingano za Kiliziya na buri Mukirisitu, by’umwihariko muri uku kwezi k'Ugushyingo 2025, nk’uko biri mu cyifuzo cyihariye cy’ukwezi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.