Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV arasaba ihagarikwa ry'intambara muri Myanmar no mu bindi bihugu byugarijwe n’intambara

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, cyahariwe ibikorwa by'iyogezabutumwa ku isi, Papa Leo XIV yasabye amahanga gushyira imbere amahoro no guhagarika intambara, cyane cyane muri Myanmar ndetse no muri Ukraine n'ibindi bihugu byugarijwe n'intambara.

Papa Leo XIV arasaba ihagarikwa ry'intambara muri Myanmar no mu bindi bihugu byugarijwe n’intambara
Papa Leo XIV arasaba ihagarikwa ry'intambara muri Myanmar no mu bindi bihugu byugarijwe n’intambara

yabigarutseho mu gitambo cya Misa yaturiye ku rubuga rwa Mutagatifu Petero I Roma aho yasabye Abakirisitu bose gufatanya gusabira amahoro n'ubwiyunge mu bihugu byashegeshwe n'intambara.

Papa yagarutse by'umwihariko ku gihugu cya Myanmar, kimaze imyaka irenga ine kirangwamo imirwano ikomeye hagati y'igisirikare n'imitwe yitwaje intwaro kuva mu mwaka wa 2021. Avuga ko amakuru akomeje kuhava ateye agahinda. Yihanganishije abaturage basumbirijwe n'ibitero byindege n'amasasu asenya ibikorwa remezo.

Yagize ati "Ndasaba byimazeyo ko intambara yahagarara hakimakazwa amahoro arambye. Ndasaba ko ibikoresho by'intambara byasimburwa n'iby'amahoro binyuze mu biganiro byubaka kandi birimo bose."

Papa Leo XIV yakomeje avuga ko asabira amahoro ku Butaka Butagatifu, muri Ukraine, n'ahandi hose hashenguwe n'imvururu, asaba Imana guha abayobozi bose ubwenge n'umutima w'ubushishozi mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye.

Muri uku kwezi Papa Leo XIV yasabye Abakristu ku isi yose kuvuga ishapule buri munsi basabira amahoro. Kuri iki cyumweru akaba yongeye gushimangira iki cyifuzo cyo gusabira amahoro kugira ngo abatuye isi babeho mu mutuzo babashe kubaka iterambere rirambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose