Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV asaba urubyiruko kubaka amahoro n'ubumwe muri iyi isi yugarijwe n'intambara

Mu butumwa bwe bwahariwe Umunsi wa 40 w'Urubyiruko ku Isi, Papa Leo XIV, yagejeje ku rubyiruko ku wa 07 Ukwakira 2025, yabasabye kudaheranwa n'ibihe bibugarije , ahubwo bakarenga aho bisanzura bakubaka amahoro n'ubumwe muri iyi si yugarijwe n'amacakubiri n'intambara.

Papa Leo XIV asaba urubyiruko kubaka amahoro n'ubumwe muri iyi isi yugarijwe n'intambara
Papa Leo XIV asaba urubyiruko kubaka amahoro n'ubumwe muri iyi isi yugarijwe n'intambara

Uyu munsi ngarukamwaka uzizihizwa ku rwego rwa za Diyosezi ku wa 23 Ugushyingo 2025, mu rwego rwo gutegura inama mpuzamahanga y'urubyiruko izabera i Seoul muri Koreya y'Epfo mu 2027.

Uyu mwaka ufite insanganyamatsiko igira iti" Namwe muri abahamya banjye kuko mwabanye nanjye."

Papa Leo XIV yavuze ko iyi nsanganyamatsiko yibutsa buri musore n'inkumi ko kuba umuhamya wa Kristu bivuga kubaho mu rukundo no mu ukuri, by'umwihariko muri ibi bihe isi yugarijwe n'amacakubiri n'ubusumbane.

Yagize ati" Ntimukurikire abavuga izina ry'Imana bagamije gucamo abantu ibice; ahubwo mugire uruhare mu gukuraho ubusumbane no gukiza imitima yatandukanye."

Asobanura insanganyamatsiko y'uyu mwaka, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavuze ko kuba umuhamya nyakuri bitavuze kwamamaza ibitekerezo bya politiki cyangwa icengezamatwara, ahubwo ari uguhinduka imbere mu mitima no kwiyegurira abandi mu rukundo.

Papa Leo wa XIV agaruka ku bucuti abantu bagomba kugirana na Yezu, yagize ati" Kristu ntabwo aduhamagariye kuba abagaragu be, cyangwa se abakoresha izina rye mu nyungu za politiki, ahubwo aduhamagarira kuba inshuti ze kugira ngo ubuzima bwacu buhinduke.

Yakomeje agira ati" Abahamya nyabo ntibakeneye kugaragara cyangwa kuba ku isonga, ahubwo bagira umutima wicisha bugufi kandi wumvira, ku buryo bashobora kuvugisha ukuri imbere y'abafite ububasha."

Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV, yasubiyemo amagambo yakunze kugarukwaho na Papa Françis, aburira urubyiruko kutaguma aho rwisanzura, ahubwo rugafata iya mbere mu gufasha abakene, abatagira kivurira n'abataye icyizere.

Ati "Nitutarenga imbibi zacu, ngo dusange abakene n'abatagira icyizere, ntituzashobora guhura na Kristu no kumuhamya mu by'ukuri."

Mu buryo bwo kumvikanisha ko ibyo avuga bifitanye isano n'ubuzima bwa buri munsi, Papa yagaragaje ko hari urubyiruko rwinshi ruri mu kaga ku isi; abahatirwa gufata intwaro, abavutswa amahirwe yo kwiga, n'abahunze imiryango yabo. Aboneraho kwibutsa ko n'ubwo abantu benshi bafite ibibazo, bose bahuriye ku gushaka ibisobanuro by'ubuzima n'amahoro yo mu mutima.

Papa Leo XIV kandi yasabye urubyiruko kurwanya umwuka w'ubunebwe ahubwo rugaharanira kubaka ubumwe n'ubucuti nk'ishingiro ry'amahoro.

Mu ijambo rye kandi yagize ati" Ntimukagire ubwoba bwo gutangira ibintu bishya. Mukure muri mwe ubwikunde, mube abubaka abantu mu rukundo, abunga imiryango yatandukanye, abahumuriza abababaye, kugira ngo tube intumwa z’amahoro."

Papa yanibukije ko amahoro atari ibintu biva inyuma ahubwo ari impano y'Imana ituruka mu mitima y'abafite urukundo rwa Kristu,

Ati" ayo mahoro, nk'impano y'umukiza wazutse, azagaragara ku isi binyuze mu buhamya bw'abantu batwaye roho we mu mitima yabo.

Papa Leo wa XIV kandi yabwiye urubyiruko ko Kiliziya ihora iri kumwe nabo muri iyi isi ikomeje guhura n’intambara n’akarengane.

Ati" Turi kumwe n'urubyiruko rwa Gaza, turi kumwe n'urubyiruko rwa Ukraine. Bavandimwe, muri ikimenyetso cy'uko isi itandukanye ishobora kuba isi yunze bumwe, ubuvandimwe aho intwaro zivanwaho hakaganza urukundo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose