Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV asoje urugendo rwe muri Angola, yerekeza muri Guinée Équatoriale

Papa Leo XIV yasoje urugendo rwe muri Angola, aho yahise yerekeza muri Guinée Équatoriale, ari nayo ntambwe ya nyuma y’urugendo rwe rw’iminsi 11 ari kugirira mu bihugu bine byo ku mugabane wa Afurika.

Papa Leo XIV asoje urugendo rwe muri Angola, yerekeza muri Guinée Équatoriale
Papa Leo XIV asoje urugendo rwe muri Angola, yerekeza muri Guinée Équatoriale

Mu gitondo cya nyuma cye i Angola, Papa Leo XIV yaturiye igitambo cya Misa ku kicaro cy’intumwa ya Papa i Luanda. Nyuma yaho, yahise yerekeza ku kibuga cy’indege aho yasezeye kuri Perezida wa Angola, João Lourenço.

Indege ya Papa yahagurutse saa tatu n’iminota 19 z’igitondo (9:19 AM ku isaha yo muri Angola), asoza ku mugaragaro urugendo rwe muri iki gihugu.

Mu minsi itatu yamaze muri Angola, Papa Leo XIV yasuye imijyi itatu ari yo Luanda, Muxima na Saurimo, aho yahuraga n’abakristu ndetse n’abandi bayobozi, abagezaho ubutumwa bwo kwizera, amahoro n’ubumwe.

Uru rugendo rwe rukomereje muri Guinée Équatoriale, aho azamara kugeza ku wa Kane tariki ya 23 Mata, ariwo uzaba ari umusozo w’uruzinduko rwe rwose ku mugabane wa Afurika

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose