Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV i Bamenda yamaganye abifashisha idini mu nyungu za politiki n’intambara

Mu ruzinduko rwe i Bamenda mu gihugu cya Cameroun, Papa Leo XIV yagaragaje ko ababeshya bakifashisha izina ry’Imana n’idini mu nyungu za politiki, ubukungu cyangwa intambara ari abo kwamaganwa, ashimangira ko gusenya bifata akanya gato ariko kubaka bigasaba imyaka myinshi.

Papa Leo XIV i Bamenda yamaganye abifashisha idini mu nyungu za politiki n’intambara
Papa Leo XIV i Bamenda yamaganye abifashisha idini mu nyungu za politiki n’intambara

Ibi yabivugiye mu nama yahuje inzego zitandukanye igamije amahoro yabereye muri Katederali ya Mutagatifu Yozefu, icyicaro cya Arikidiyosezi ya Bamenda, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe muri Cameroun kuri uyu wa 16 Mata 2026.

Mu buhamya bwatangiwe muri iyi nama, humvikanyemo abayobozi barimo Umwami gakondo wa Mankon, Fon Fru Asaah Angwafor IV; umuyobozi w’icyubahiro w’Itorero rya Presbyterian, Fonki Samuel Forba; Imamu w’Umusigiti wa Buea, Mohammad Abubakar ndetse n’umuryango w’abimuwe n’intambara.

Nyuma yo kumva ubu buhamya, Papa Leo XIV yashimye ubutwari bw’abaturage ba Bamenda, avuga ko imibabaro banyuzemo yatumye barushaho kwizera ko Imana ihorana na bo.

Yifashishije amagambo yo mu gitabo cya Izayi agira ati “Ni byiza ku misozi ibirenge by’uzanye inkuru y’amahoro,” Papa yavuze ko abaturage ba Bamenda ari nk’abatangaza amahoro, nubwo igihugu cyabo cyugarijwe n’intambara imaze hafi imyaka icumi hagati ya Leta n’abitandukanyije na yo.

Yagaragaje ko nubwo hari ayo makimbirane, amadini ya Gikirisitu n’Abayisilamu yakomeje kwegerana, ashyiraho ihuriro rishaka kunga impande zihanganye. Yavuze ko iki ari urugero rwiza rwakwigirwaho n’isi yose.

Papa Leo XIV yanenze cyane abifashisha idini mu nyungu zabo bwite, ati “Hari abahindura izina ry’Imana igikoresho cy’intambara, ubukungu cyangwa politiki, bagakurura ibitandukanije abantu aho kubahuza.”

Yongeyeho ko nubwo isi itwarwa n’abantu bake bafite ububasha bakoresha nabi, ikomeje kubaho kubera ubufatanye bw’abavandimwe benshi bashyigikirana.

Papa Leo XIV yanenze kandi uburyo amafaranga menshi akoreshwa mu ntambara, mu gihe ayakenewe mu kuvura, mu burezi no kongera kubaka ataboneka. Yavuze ko hari n’abasahura umutungo kamere wa Afurika bakawukoresha mu kugura intwaro, bikarushaho guteza umutekano muke.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yashimiye Imana kuba amakimbirane yo muri Cameroun atarahindutse intambara ishingiye ku madini, anasaba abaturage gukomeza gukundana no gusigasira amahoro.

Ndetse asaba abantu bose kuba abagize uruhare mu mpinduramatwara ituje igamije gukundana no kubana neza, yibutsa amagambo ya Papa Francis yo mu nyandiko Evangelii Gaudium agaragaza ko ubutumwa bwo kuba mu bantu no kubakunda ari yo mpamvu y’ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose