Papa Leo XIV i Bamenda yasabye Abakirisitu kumvira Imana aho kumvira abantu
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, Papa Leo XIV yaturiye Misa mu mujyi wa Bamenda, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Cameroun, asaba abakirisitu gushyira ibyiringiro byabo ku Mana no kuyumvira, aho kuyoborwa n’abantu, mu rugendo rwo kubaka amahoro n’ubwiyunge.
Ni mu Gitambo cya Misa cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 20, cyabereye ku kibuga cy’indege cya Bamenda, mu karere kugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke bishingiye ku makimbirane amaze imyaka hagati y’abavuga Icyongereza n’ubutegetsi bwo hagati, byatumye abaturage benshi bahunga ndetse bikadindiza imibereho myiza.
Mu butumwa bwe, Papa yagaragaje ko ari kumwe n’abaturage ba Cameroun mu rugamba rwo gushaka amahoro arambye, ashimangira ko buri muntu agomba kubahwa no guhabwa uburenganzira bwe bw’ibanze.
Yagize ati “Dufatanyije icyizere cy’ejo hazaza harangwa n’amahoro n’ubwiyunge, aho agaciro ka muntu kubahirizwa.” Icyakora, yagaragaje ko ibyo byiringiro bikomeje guhungabanywa n’ibibazo byinshi byugarije iki gihugu cyiza.
Papa Leo XIV yanenze ibibazo by’ubukene bukabije, harimo ibura ry’ibiribwa, ruswa, n’imicungire mibi y’umutungo w’igihugu, bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’inzego z’uburezi n’ubuzima.
Yagaragaje kandi impungenge z’iyongera ry’abimukira cyane cyane urubyiruko rujya gushaka imibereho mu mahanga, ndetse anenga n’abanyamahanga bakoresha umutungo wa Afurika mu nyungu zabo bwite.
Papa yasabye abaturage guhaguruka bagafatanya kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, avuga ko igihe ari iki cyo gusana ishusho y’ubumwe bahuza itandukaniro bafite.
Yagize ati“Igihe kirageze, uyu munsi si ejo, cyo kongera kubaka ubumwe.” Aya magambo yakiriwe n’amashyi menshi y’abari bitabiriye Misa.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yashimangiye ko Ijambo ry’Imana rifite imbaraga zo guhindura ubuzima bw’abantu no kubaha ubutwari bwo guhangana n’ikibi bagaharanira icyiza.
Yibukije urugero rw’Intumwa za Yezu, avuga ko zabaye ijwi ryo kwamagana ibibi no guharanira ukuri.
Ati “Tugomba kumvira Imana aho kumvira abantu,” yasobanuye ko kubikora bituma umuntu agira umudendezo nyakuri kandi akagira uruhare mu kubaka amahoro n’ubuvandimwe.
Yanaburiye abakirisitu kwirinda kuvanga ukwemera n’imyemerere itari iya gikirisitu ishobora gukoreshwa mu nyungu za politiki cyangwa ubukungu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.