Papa Leo XIV i Barcelona “Twaremwe gushaka ibirenze iby’iyi si”
Mu isengesho ryahuje urubyiruko kuri Sitade ya Lluís Companys Olympic i Barcelona ku mu goroba wo ku wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2026, Papa Leo XIV yahumurije urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo bitandukanye birimo ihungabana, imibabaro y’ubuzima, urugomo ndetse n’ingorane zo kubabarira, arusaba gukomeza kwizera Imana no gushaka icyatanga ubuzima bw’igisobanuro nyakuri.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwatanze ubuhamya bw’ubuzima bwabo, Papa Leo XIV yavuze ko umutima udatuje abantu benshi bagira ari ikimenyetso cy’uko umuntu yaremewe ibirenze iby’iyi si.
Yagize ati “Twaremwe gushaka ibirenze iby’iyi si. Ni yo mpamvu ibyo tugeraho byose, nubwo bitunyura, bidutera gukomeza gushaka ikirenzeho.”
Papa yavuze ko abantu benshi muri iki gihe bibeshya ko amafaranga, ibyamamare cyangwa isura nziza ari byo bitanga ibyishimo birambye.
Yagize ati “Gusenga amafaranga n’umusaruro, ndetse no guhora umuntu ahangayikishijwe n’uko agaragara, ni ibintu bishaka kunaniza umutimanama no kuwuyobya.”
Yaboneyeho gusaba urubyiruko gushaka umwanya wo gutuza no kuganira n’Imana.
Ati “Murebe imbere muri mwe. Ntimwemere ko umuvuduko w’ubuzima n’ibigeragezo byo hanze bibarusha imbaraga. Mujye mufata iminota mike buri munsi musome Ivanjili kandi muvugane n’Imana.”
Mu buhamya bwa kabiri, umukobwa witwa Carmina yavuze uburyo yahuye n’indwara y’agahinda gakabije ndetse akagerageza kwiyambura ubuzima, maze abaza aho Imana iba iri igihe umuntu yumva ari mu mwijima wuzuye.
Papa Leo XIV yamushimiye ubutwari bwo gusangiza abandi amateka ye, anagaragaza ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomeje kwiyongera no mu bihugu bifatwa nk’ibiteye imbere.
Yagize ati “Ibi ni ikimenyetso cy’uko hari ikitagenda neza mu buryo bumwe bwo kwiyumvisha iterambere, bushyira abantu mu gitutu gikabije, mu byo basabwa no mu mpungenge zibangamira ubuzima bwiza.”
Yibukije ko na Yezu Kristu yanyuze mu bubabare n’irungu ubwo yabambwaga ku musaraba.
Agira ati “Umwana w’Imana yikoreye amaganya yose, irungu n’imibabaro by’ikiremwamuntu. Mu masaha y’umwijima, Yezu yasangiye natwe ububabare kandi atwereka isura y’Imana igira impuhwe.”
Yakomeje ashimangira ko Imana itajya ita umuntu mu bihe bikomeye. Ati “Umusaraba wa Yezu utubwira ko Imana itadutererana, ahubwo iba iri iruhande rwacu, ndetse ikabambanwa natwe mu bihe by’ububabare n’irungu rikomeye.”
Icyakora, Papa yaburiye abakristu kwirinda gusobanura imibabaro yose nk’aho yaba ari ubushake bw’Imana.
Ati “Ntidukwiriye kuvuga byoroshye ko imibabaro yose ari ubushake bw’Imana cyangwa umugambi wayo utazwi. Imana ntishaka imibabaro, ahubwo iyisangira natwe.”
Mu buhamya bwa gatatu, umukobwa witwa Cecilia yavuze amateka y’ubuzima bwe bwaranzwe n’urugomo rwo mu muryango, ibiyobyabwenge no gutandukana nabe, maze abaza uko yababarira se wagerageje kwica nyina ndetse n’uko yakwiyunga n’Imana.
Papa Leo XIV yavuze ko abantu badakwiye gushyira ku Mana amakosa abantu ubwabo bakoze.
Yagize ati “Ntidukwiriye kwitirira Imana ibyo yashyize mu nshingano zacu. Ntidushobora gutekereza ko Imana izahora ikumira ibibi byose mu buryo bw’igitangaza.”
Yongeyeho ko aho urugomo n’ubwikunde byiganje, sosiyete ikwiye kwisuzuma aho gushinja Imana.
Ku kibazo cyo kubabarira, Papa yasobanuye ko kubabarira atari igikorwa kibaho rimwe gusa. Ati “Dukwiriye kumva ko kubabarira, ari umuti ukomeye uvura ibikomere by’imbere mu mutima, ari urugendo n’inzira igenda yubakwa buhoro buhoro.”
Mu nyigisho yatanze nyuma y’ibiganiro n’urubyiruko, Papa Leo XIV yifashishije urugero rwa Nikodemu wavuzwe muri Ivanjili, avuga ko buri muntu aba ari nk’umugenzi ugenda mu ijoro ashakisha ukuri, urukundo n’intego y’ubuzima.
Yagize ati “Turi abasabirizi b’urukundo, dufite inzara n’inyota byo gushaka ibisobanuro byimbitse bidufasha kumva ubuzima bwacu.”
Papa yavuze ko ibihe by’umwijima, gushidikanya no kwiheba bidakwiye gufatwa nk’ibimenyetso byo gutsindwa, ahubwo ko bishobora kuba amahirwe yo kuvuka bushya.
Yasabye kandi abakristu kutihutira gucira urubanza ibihe bikomeye bahura na byo. Ati “Ntiduhamagarirwa gucira urubanza amajoro y’ubuzima bwacu, ay’Kiliziya cyangwa ay’umuryango mugari, ahubwo tugomba kuyareberamo amahirwe yo kwakira ubuzima bushya.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yasabye abakristu gukomeza gushaka Imana bafite icyizere, bizeye ko urumuri rw’Ivanjili rushobora kubayobora bakava mu mwijima bakagera mu mucyo.
Yagize ati “Imana ntishaka ko hagira ikizimira. No muri iki gihe irifuza kuduha ubugingo bw’iteka no kutugeza ku byishimo bitagira iherezo.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.