Papa Leo XIV i Metz: “Ibiganiro hagati y’amadini ntibihungabanya ukwemera kwa buri muntu”
Papa Leo XIV yasabye abayobozi n’abahagarariye amadini atandukanye gukomeza gushyira imbaraga mu biganiro hagati y’amadini, avuga ko izina ry’Imana ritagomba na rimwe gukoreshwa mu gusobanura cyangwa gushyigikira urugomo, akarengane n’ibikorwa bitesha agaciro umuntu.
Papa Leo XIV yabivugiye mu nama yahuje abayobozi n’abahagarariye amadini atandukanye yabereye mu Mujyi wa Metz mu Bufaransa, ku munsi wa nyuma w’uruzinduko rwe rw’ubutumwa yagiriraga muri icyo gihugu, kuva ku wa 25 kugera ku wa 28 Nzeri 2026.
Iyo nama yabereye mu Kigo cy’Inama cya Robert Schuman, aho Papa yagarutse ku murage wa Venerable Robert Schuman, umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu ishingwa ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.
Papa Leo XIV yavuze ko Schuman yari umuntu w’umwizera kandi w’umunyamwete, washoboye kuba intumwa y’ubumwe mu gihe cy’ubudasa, ndetse agahindura amacakubiri akayabyazamo ibiraro by’ibyiringiro.
Papa yagize ati “Dukurikije urugero rwe, inshingano dusangiye nk’abagabo n’abagore bafite ukwemera ni uguhamya ko, hirya y’imipaka yose, buri gihe bishoboka guhura n’abandi, kubaka ubucuti no gushaka amahoro.”
Papa Leo XIV yibukije amagambo yanditswe na Papa Francis mu nyandiko ye Fratelli Tutti, aho yashishikarizaga amadini gushyira imbere ibiganiro bigamije kubaka ubucuti n’amahoro.
Papa Leo yavuze ko ibiganiro hagati y’amadini bidakwiye gufatwa nk’ikintu kigabanya cyangwa gihungabanya ukwemera kwa buri muntu.
Yagize ati “Kugirana ibiganiro ntibigabanya umwimerere w’ukwemera kwacu, ahubwo kuwugaragaza mu bworoherane no mu kuri, mu gihe tuba twiteguye kwakira ubudasa bw’undi.”
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo cyo gukoresha idini cyangwa izina ry’Imana mu gushyigikira ibikorwa by’urugomo n’akarengane.
Yagize ati “Gukoresha izina ry’Imana kugira ngo umuntu asobanure cyangwa ashyigikire urugomo cyangwa akarengane ni ugutesha agaciro izina rye.”
Yakomeje agira ati “Nta kintu na kimwe gitesha agaciro icyubahiro cya muntu gishobora kuvuga ko cyatewe n’Imana.”
Papa Leo XIV yasabye abemera bose kumva ko bafite inshingano ku giti cyabo mu buryo bavuga kandi bigisha ibijyanye n’idini, cyane cyane mu gihe isi ikeneye amagambo n’ibikorwa bigamije kugarura amahoro.
Yabasabye guteza imbere ibyo yise kurambura intwaro ziri mu mitima no mu magambo, ni ukuvuga kureka urwango, inzika n’amagambo ateza amakimbirane, ahubwo hakitabwa ku biganiro n’ubwiyunge.
Papa Leo XIV yavuze kandi ko amadini afite uruhare rukomeye mu kurengera ubuzima, kuko yemera ko ubuzima bwa muntu bufite agaciro kandi bwera.
Yavuze ko ukwemera kutagarukira ku magambo gusa, ahubwo ko kugomba kugaragarira mu bikorwa bifatika byo gufasha abatishoboye n’abafite intege nke.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yabwiye abahagarariye amadini bari bateraniye i Metz ko Kiliziya Gatolika ibona abantu bose bashaka ukuri, icyiza n’ubwiza mu kuri nk’abantu bashobora gufatanya mu rugendo rwo kubaka isi irangwa n’amahoro.
Yagize ati “Kiliziya Gatolika ibona abantu bose bashaka ukuri, icyiza n’ubwiza bivuye ku mutima nk’abo dufatanya mu rugendo.”
Papa Leo XIV yasabye ko abantu b’amadini atandukanye bakomeza gukorana, kubahana no gushaka inzira z’ubwiyunge, kugira ngo idini rirusheho kuba isoko y’amahoro aho kuba intandaro y’amacakubiri.
Yasoje agira ati “Ubuntu n’ubwenge bitagira iherezo by’Imana bibane natwe, kandi bitwigishe kurushaho kubaho mu buryo bwuzuye nk’abana bayo, kandi nk’abavandimwe na bashiki bacu hagati yacu.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.