Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV: Serivisi z’ubuvuzi zigomba kugaragaza impuhwe z’Imana ku bababaye

Papa Leo XIV yasabye abakora mu rwego rw’ubuvuzi n’imiryango ifasha abatishoboye kurushaho kwimakaza ubufatanye n’ubumwe mu gutanga serivisi z’ubuzima zishingiye ku ndangagaciro z’Ivanjili, agaragaza ko ubuvuzi bukwiye kuba uburyo bwo kugaragarizamo impuhwe n’urukundo rw’Imana ababaye n’abarwayi.

Papa Leo XIV: Serivisi z’ubuvuzi zigomba kugaragaza impuhwe z’Imana ku bababaye
Papa Leo XIV: Serivisi z’ubuvuzi zigomba kugaragaza impuhwe z’Imana ku bababaye

Ubu butumwa Papa yabutanze kuri uyu wa 24 Kamena 2026, abinyujije mu butumwa yoherereje abitabiriye inama mpuzamahanga ku buzima yateguwe na Caritas ku rwego rw’isi, iri kubera i Castel Gandolfo kuva ku wa 23 kugeza ku wa 25 Kamena 2026. Ubutumwa bwe bwashyizweho umukono n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Kardinali Pietro Parolin.

Papa Leo XIV yavuze ko yifatanyije mu masengesho n’abitabiriye iyi nama, anagaragaza icyizere ko ibiganiro byabo bizatanga umusaruro mu guteza imbere ubufatanye no gushyigikirana mu rwego rw’ubuzima.

Yagize ati “Ndasenga kugira ngo ibikorwa byanyu bitange umusanzu mu gutanga imbaraga nshya mu bufatanye no mu gushyigikirana, kandi mbashishikariza gukomeza kunoza ubuvuzi bw’abarwayi bushingiye ku ndangagaciro z’Ivanjili.”

Papa yibukije ko Ibyanditswe Bitagatifu bikunze kwerekana Yezu Kristu nk’Umuganga w’Imana uvura indwara n’imibabaro by’umubiri, iby’umutima n’ibya Roho, bikuraho ububabare, gusuzugurwa no kwigunga.

Yagize ati “Kristu azanira ubuzima abarwayi, akabakiza imibabaro yo mu mutwe, iy’umubiri n’iy’umwuka itera abantu kubabara, gusuzugurwa no kwitandukanya n’abandi.”

Papa Leo XIV yanagarutse ku nyandiko ye yise Magnifica Humanitas, aho yashimangiye ko buri muntu afite agaciro katavogerwa ahabwa no kuba yararemwe kandi agakundwa n’Imana.

Yagize ati “Agaciro ka muntu wese gakomoka ku kuba ariho, yarashatswe, yaremwe kandi agakundwa n’Imana. Ako gaciro karuta ibihe cyangwa ibibazo umuntu ashobora kuba arimo.”

Yakomeje asobanura ko igihe Yezu yakizaga abarwayi yabaga agaragaza ako gaciro kavukana buri muntu, kandi akabereka inzira y’agakiza k’iteka muri Imana.

Papa Leo XIV yashishikarije Caritas I n’abafatanyabikorwa bayo gukomeza kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Ingoma y’Imana binyuze mu kwita ku barwayi n’abari mu mibabaro.

Ati “Agakiza si igitekerezo gusa kidafite aho gihuriye n’ubuzima bwa buri munsi, ahubwo gatangirira ku gikorwa gifatika cyo kuvura ibikomere by’abababaye.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa yagaragaje ko yifuza ko ibikorwa bya Caritas n’amashami yayo byakomeza kwibanda ku kugeza impuhwe n’ubugwaneza by’Imana ku bantu bafite ibibazo kurusha abandi.

Yagize ati “Nizeye ko ibikorwa bya Caritas n’abafatanyabikorwa bayo bizakomeza kwerekezwa ku kugeza impuhwe n’ubugwaneza by’Imana ku bantu bakeneye ubufasha kurusha abandi.”

Ubutumwa bwa Papa Leo XIV bwibutsa ko ubuvuzi butagomba kureberwa gusa mu rwego rwo kuvura indwara, ahubwo ko bugomba no kuba uburyo bwo gusubiza icyizere, icyubahiro n’urukundo ku bantu bose, cyane cyane abari mu mibabaro n’abakene.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose