Papa Leo XIV yagaragaje ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kiri mu byugarije ubukungu n’imibereho y’isi
Papa Leo XIV yatangaje ko ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe n’iyangirika ry’ibidukikije kidakwiye gufatwa nk’ikibazo cyihariye, ahubwo ko ari kimwe mu bigaragaza ikibazo rusange cy’ubukungu n’imibereho gikomeje kwibasira isi.
Ibi yabigarutseho mu butumwa mu buryo bw’amashusho yagejeje ku bitabiriye inama ya 10 ya Austrian World Summit yabereye i Vienne muri Autriche kuri uyu wa 16 Kamena 2026, mu nama igamije gushaka ibisubizo byafasha guhangana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ibihe.
Papa Leo XIV yavuze ko kugira ngo isi ibashe guhangana neza n’iki kibazo, ari ngombwa kubanza gukemura ibibazo by’imibereho n’ubutabera biri mu mizi yacyo.
Yagize ati "Ikibazo cy’ibidukikije ntabwo ari ikibazo cyihariye, ahubwo ni kimwe mu bigaragaza ikibazo cy’ubukungu n’imibereho kirangwa muri iki gihe."
Yasobanuye ko icyubahiro gihabwa buri muntu n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu ari byo bikwiye gushingirwaho mu gushaka ibisubizo birambye.
Ati "Icyubahiro kingana cy’abantu bose n’agaciro k’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu bishobora kurindwa neza binyuze mu gushyira mu bikorwa amahame y’inyungu rusange, gusaranganya umutungo mu buryo buboneye, ubufatanye n’ubutabera mu mibereho."
Papa Leo XIV yagaragaje ko nta gisubizo cya tekiniki cyonyine cyakemura ikibazo cy’ikirere igihe ibibazo by’imibereho n’ubukungu bikomeje kwirengagizwa.
Yagize ati "Mu gihe ibyo bibazo bitakemuwe, nta gisubizo cya tekiniki cyo kurengera ibidukikije kizashobora kugera ku ntego cyifuzwa."
Yanibukije ko abakene n’abaturage bafite intege nke ari bo bakunze kugerwaho cyane n’ingaruka z’iyangirika ry’ibidukikije, bityo ko bagomba kwitabwaho by’umwihariko mu ngamba zose zifatwa.
Papa Leo XIV yavuze kandi ko ukwemera gufasha abantu kurushaho kwita ku bidukikije no kurengera ubuzima.
Ati "Abemera ko isi yaremwe n’Imana kandi ko ari nziza muri kamere yayo bafite inshingano zikomeye zo kuyibungabunga kuko ari ibisabwa n’ukwemera kwabo."
Yongeyeho ko amadini menshi afata ibyaremwe nk’impano y’Imana kandi agashimangira ubuziranenge bw’ubuzima, bityo ukwemera kukaba gushimangira ubushake bwo kurengera ibinyabuzima n’ibidukikije.
Ku bijyanye n’icyizere, Papa yavuze ko nubwo isi ihanganye n’ibibazo byinshi birimo amakimbirane, iyangirika ry’umutungo kamere n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, icyizere gikomeza kuba imbaraga zifasha abantu gukomeza gushaka ibisubizo.
Papa Leo XIV yasabye ibihugu bikize kurushaho gufasha ibikennye haba mu buryo bw’amafaranga no gushyiraho uburyo bushya bw’imikoranire mpuzamahanga bushyira umuntu ku isonga.
Papa Leo XIV yasoje yifuriza abitabiriye iyi nama ya Austrian World Summit guteza imbere umuco wo kwita ku bidukikije no kugira uruhare mu kubaka umuco ushingiye ku rukundo n’ubufatanye hagati y’abaturage b’isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.