Papa Leo XIV yageze i Tenerife mu gice cya nyuma cy'uruzinduko rwe muri Espagne
Papa Leo XIV yageze ku kirwa cya Tenerife kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, mu rugendo rwe rwa nyuma mu birwa bya Canary Islands ndetse no mu rugendo rw’ubutumwa arimo kugirira muri Espagne.
Indege yari itwaye Nyirubutungane Papa Leo XIV n'abanyamakuru bamuherekeje yahagurutse ku kigo cya gisirikare cy'indege cya Gando giherereye ku kirwa cya Gran Canaria saa mbili n'iminota 56 za mu gitondo ku isaha yaho, igera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Tenerife Norte-Los Rodeos saa tatu n'iminota 15.
Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV mu birwa bya Canary Islands rwibanze cyane ku bibazo by'abimukira, kuko ibi birwa biri mu nzira nyamukuru ikoreshwa n'abimukira benshi baturuka muri Afurika bashaka kugera ku mugabane w'u Burayi banyuze mu nyanja.
Akimara kugera i Tenerife, Papa Leo XIV ateganyijwe gusura no guhura n'abimukira bacumbikiwe mu kigo cya Las Raíces, nyuma agahura n'imiryango n'amashyirahamwe akora ibikorwa byo gufasha abimukira kwinjira no kwihuza n'imibereho y'aho batuye, mu gikorwa kizabera kuri Plaza del Cristo de La Laguna.
Nyirubutungane kandi arasangira igitambo cya Misa n'abakristu ndetse n'abaturage bazayitabira ku cyambu cya Santa Cruz de Tenerife.
Biteganyijwe ko Papa Leo XIV aza guhaguruka i Tenerife saa cyenda z'amanywa ku isaha yaho, agasubira i Roma aho azagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Fiumicino ahagana saa tatu n'iminota icumi z'ijoro ku isaha y'i Roma.
Ku wa Kane, Papa Leo XIV yari yatuye Misa mu mujyi wa Las Palmas de Gran Canaria, aho yanahuriye n'abimukira ndetse n'abakora ibikorwa by'ubutabazi bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.