Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yahamagariye abanyamakuru Gatolika ku Isi bateraniye i Kigali gukora itangazamakuru rihesha agaciro umuntu

Mu Mujyi wa Kigali hakomeje kubera Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026, ihurije hamwe abanyamakuru, abashinzwe itumanaho n'itangazabutumva muri Kiliziya Gatolika baturutse mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi.

Papa Leo XIV yahamagariye abanyamakuru Gatolika ku Isi bateraniye i Kigali gukora itangazamakuru rihesha agaciro umuntu
Papa Leo XIV yahamagariye abanyamakuru Gatolika ku Isi bateraniye i Kigali gukora itangazamakuru rihesha agaciro umuntu

Iyi nama yatangiye ku wa 3 Kanama ikazageza ku wa 8 Kanama 2026, ikaba yibanda ku gushakira hamwe uburyo itumanaho rya digitale ryagira uruhare mu kubaka isi irangwa n'ubumwe, amahoro, kubahana no kubungabunga ibidukikije.

SIGNIS ni Umuryango Mpuzamahanga uhuza abanyamwuga mu itumanaho Gatolika bo mu bihugu 100 ku Isi, ugizwe n'abanyamakuru, abakora kuri radiyo na televiziyo, abakora filime, abanditsi, abakora ku mbuga nkoranyambaga n'abandi bose bafite uruhare mu kugeza Inkuru Nziza n'indangagaciro za Kiliziya ku bantu banyuze mu buryo bunyuranye bw'itumanaho.

Iyi nama iba buri myaka ine, iyaherukaga ikaba yarabereye mu mugi wa Seoul muri Koreya Yepfo mu 2022, ikaba ari urubuga rwo kungurana ibitekerezo, kunguka ubumenyi no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bihangayikishije isi y'itumanaho muri iki gihe.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti "Itumanaho rya digitale rigamije guteza imbere ubwuzuzanye bw'umuco no kubungabunga ibidukikije."

Abaryitabiriye bazaganira ku ruhare rw'ikoranabuhanga n'itangazamakuru mu guteza imbere ubwiyunge bw'abaturage, kubaka amahoro, kurengera ukuri no gufasha abantu kwita ku bidukikije nk'inshingano bahuriyeho.

Mu muhango wo gufungura iyi nama, Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan, yasomeye abari bateraniye hamwe ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Leo XIV, wabifurije inama nziza anabizeza ko abazirikana mu isengesho.

Papa Leo XIV yagize ati "Mbifurije amahoro kandi mbizeza ko ndi hafi yanyu mu buryo bwa roho, mwebwe mwese mwitabiriye Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS iri kubera i Kigali. Ndizera ko ibiganiro muzagirana bizatanga imbaraga nshya zo gutuma imbuga n'uburyo bw'itumanaho bikomeza guteza imbere icyiza rusange cy'umuryango mugari w'abantu."

Papa yakomeje agaragaza ko muri iki gihe isi ibayeho mu gihe cy'ikoranabuhanga, aho ubuzima bwa benshi bushingiye kuri murandasi n'itumanaho rya digitale. Yibukije ko itumanaho ritagomba gufatwa nk'uburyo bwo guhererekanya amakuru gusa, ahubwo rifite uruhare runini mu kubaka umuco n'imitekerereze y'abantu.

Yagize ati "Muri iki gihe twita icy'ikoranabuhanga, ubuzima bwacu bwinshi bushingiye ku ikoranabuhanga no kuri murandasi. Nk'uko nabigaragaje mu nyandiko Magnifica Humanitas, itumanaho ryo ku mbuga nkoranyambaga si ugutanga amakuru gusa, ahubwo ni uburyo bwo kurema umuco, kuko rifite ubushobozi bwo guhindura uburyo abantu babona isi no kugira ingaruka zikomeye ku mutimanama rusange."

Papa Leo XIV yavuze ko insanganyamatsiko y'iyi nama ihuye neza n'ibikenewe muri iki gihe, asaba ko ibiganiro bizayiberamo byatanga ibisubizo bifatika.

Yagize ati"Nizeye ko ibiganiro byanyu ku nsanganyamatsiko igira iti 'Itumanaho rya digitale rigamije ubwuzuzanye bw'umuco no kubungabunga ibidukikije' bizashaka uburyo bwo guteza imbere ingamba n'ibikoresho by'itumanaho bishingiye ku gushaka ukuri no kubaha agaciro ka muntu."

Yakomeje agaragaza intego nyamukuru y'itumanaho Kiliziya ishishikariza abakora uyu mwuga. Ati "Muri ubwo buryo, umurimo wanyu uzafasha kubaka umuco ugaragaza indangagaciro z'Ivanjili zirimo ubumwe, amahoro no kwita ku bidukikije."

Mu gusoza ubutumwa bwe, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yaragije abitabiriye iyi nama ubuvugizi bwa Bikira Mariya, Nyina wa Jambo, abasabira kuzagira umusaruro urambye mu butumwa bwabo.

Iyi Nama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026 izasozwa ku wa 8 Kanama 2026, nyuma y'iminsi itandatu y'ibiganiro, amahugurwa, ubusabane n'ibiganiro bigamije gufasha abakora mu itumanaho Gatolika kurushaho gukoresha itangazamakuru n'ikoranabuhanga mu kwamamaza Ivanjili, kwimakaza ukuri, kubaka amahoro no guteza imbere iterambere rirambye ku Isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose