Papa Leo XIV yahamagariye abanyeshuri Gatolika b’Abadage kubaho ubuzima bushingiye ku Mana
Papa Leo XIV yashimangiye ko ukwemera Gatolika kugomba kubaho nta guhuzagurika n’imigendekere y’ibihe cyangwa ibitekerezo by’umuntu ku giti cye, ahubwo kukubakwa ku murage rusange wa Kiliziya.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yakiraga i Vatikani amashyirahamwe y’abanyeshuri Gatolika bo mu Budage yitabiriye inama ihuriweho izwi nka Cartellversammlung.
Mu ijambo rye, Papa yashimiye aba banyeshuri kuba biyemeje kurangwa n’indangagaciro za gikristu no guhamya ukwemera kwabo mu muryango mugari. Yavuze ko kuba barahisemo guhurira i Roma bwa mbere hanze y’u Budage ari ikimenyetso cy’ukwemera kubaranga n’ubumwe bafitanye nk’abigishwa ba Kristu.
Papa Leo XIV yagize ati “Mwebwe mwese mukurikira Kristu, Umwigisha wenyine w’ubuzima, muhagarariye indangagaciro Gatolika muri sosiyete, atari nk’abitwaje amabendera y’amatsinda runaka, ahubwo nk’abaharanira icyiza rusange cy’ikiremwamuntu.”
Yabasabye gukomeza kuba indahemuka ku kwemera Gatolika no kutemera ko kuyobywa n’imigendekere y’isi ya none.
Ati “Mu Budage, mu Butaliyani no ku isi hose, ukwemera kumwe kwa Kiliziya Gatolika ni ko gukomeza ubufatanye bwacu, tutagirana ubwumvikane n’imigendekere y’ibihe by’ako kanya kandi tudashyira ibyifuzo by’umuntu ku giti cye imbere y’umurage rusange wa Kiliziya.”
Yongeyeho ko amashyirahamwe yabo afite uruhare rukomeye mu kwamamaza Ivanjili mu muco no mu burezi, cyane cyane kubera ko akomeza gukurura urubyiruko rushya rubona muri yo urugero rw’ubushobozi, ubushake n’ubucuti nyabwo bwa gikristu.
Papa yibukije ko indangagaciro enye ziranga ayo mashyirahamwe ari zo idini (religio), ubumenyi (scientia), ubucuti (amicitia) n’urukundo rw’igihugu (patria), ari zo zigaragaza ubudakemwa bw’imyemerere yabo.
Yagize ati “Mu bihe by’ubutegetsi bw’igitugu n’ingengabitekerezo zayobye zo mu mateka, ukwemera Gatolika ntikwigeze kuba umutako wo ku rwego rwo hejuru cyangwa ikirango gusa, ahubwo bwari uburyo bwo kubaho no gusangira ubuzima mu mashuri makuru no mu kazi.”
Papa Leo XIV yanagarutse ku bibazo byugarije isi muri iki gihe, by’umwihariko impinduramatwara y’ikoranabuhanga, asaba urubyiruko gushyira imbaraga mu gusobanukirwa no guteza imbere ubumuntu busangiwe na bose.
Papa yavuze ko nk’uko ubushobozi bwo gutekereza bufasha umuntu gutahura ukuri, ni na ko urumuri rw’ukwemera rumufasha gutandukanya amasezerano nyayo n’ibinyoma byo muri iki gihe, bityo agatanga umusanzu mu kubaka sosiyete irangwa n’ubutabera n’amahoro.
Yashimangiye kandi ko ubuzima bw’umuntu budakwiye kugarukira ku gushaka umwuga gusa, ahubwo ko buri wese ahamagarirwa gusubiza umuhamagaro wihariye Imana yamugeneye.
Ati “Mu guhangana n’ibitesha umuntu agaciro, cyane cyane abakene, aboroheje n’abarwayi, mbasaba kuba abahamya ba muntu ushingiye ku ndangagaciro za gikristu.”
Papa yasobanuye ko ibikorwa bya buri munsi bishobora kuba inzira yo kwegera Imana no kugera ku butungane.
Yagize ati “Ntabwo ari ukubera ibikorwa byacu cyangwa tubyirengagije, ahubwo ni binyuze muri ibyo dukora buri munsi, ni ho twubakira umubano n’Imana, ukaba inzira ituganisha ku butungane.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.