Papa Leo XIV yahamagaye kuri videwo abasaserdoti bo mu majyepfo ya Libani abasubizamo icyizere
Papa Leo XIV yagiranye ikiganiro kuri videwo n’abasaserdoti bakorera mu duce two mu majyepfo ya Libani twugarijwe n’intambara, ababwira ko abakomeje mu isengesho ndetse abashimira ubutwari bagaragaza mu gukomeza gukorera abakirisitu babo mu bihe bikomeye.
Mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026, ahagana saa tatu n’iminota 45 za mu gitondo ku isaha y’i Roma, abasaseridoti bo mu majyepfo ya Libani batunguwe no kwakira umuhamagaro wa videwo wa Papa Leo XIV.
Ku mashusho y’iyo videwo hagaragaraga amasura y’abapadiri batandukanye, mu gihe hagati yabo hari Papa Leo XIV. Nubwo icyo kiganiro kitamaze igihe kinini, cyaranzwe n’ibyishimo, kumwenyura ndetse n’amarangamutima y’abo bapadiri bari batunguwe no kubona Papa avugana na bo muri ubwo buryo.
Abo basaserdoti bakorera mu midugudu iri hafi y’umupaka wa Isiraheli, ahakomeje kwibasirwa n’ibisasu n’imirwano imaze igihe yangiza ubuzima bw’abaturage.
Mu butumwa bwe, Papa Leo XIV yongeye kubashimira umurimo bakomeje gukora mu bihe bikomeye, ababwira ko abakomeje mu masengesho ndetse abaha umugisha wa gishumba.
Ubu buryo bwo kuvugana kuri videwo kw’abasaserdoti na Papa bibaye nyuma y’inama Papa yagiranye na Ambasaderi wa Vatikani muri Libani, Arikiyepisikopi Paolo Borgia, yabereye mu Ngoro ya Vatikani.
Uyu mudipolomate wa Papa amaze amezi menshi akorera muri utwo duce twegereye umupaka, aho afatanyije n’imiryango y’ubutabazi kugeza ku baturage ibiribwa, ibikoresho by’ibanze ndetse n’ubutumwa bwo kubahumuriza no kubereka ko Kiliziya ibari hafi.
Ubu bufatanye bwa Papa bwongeye kugaragara muri iyi videwo, nyuma y’uko no mu Ukuboza 2025 yari yaragiriye uruzinduko muri Libani, urwabaye urwa mbere mpuzamahanga kuva atangiye umurimo we wa gishumba wa Kiliziya Gatolika.
Vatikani ikomeje gukurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muri Libani binyuze mu biganiro igirana n’abayobozi ba Kiliziya ndetse n’abo mu nzego za Leta, inakomeza ibikorwa byo gufasha abaturage bahuye n’ingaruka z’intambara.
Kuwa Kabiri tariki ya 05 Gicurasi 2026, mbere y’iyi videwo, Arikiyepisikopi Borgia yari yasabye abo bapadiri gushyiraho itsinda ryiswe “Abapadiri bo mu Majyepfo” no guhora biteguye kwakira ubutumwa bwaturukaga i Roma.
Padiri Toni Elias, umupadiri wa paruwasi ya Rmeish, umwe mu midugudu itandukanywa na Isiraheli gusa n’ishyamba rito, yavuze ko icyo kiganiro cyabateye imbaraga nshya.
Ati “Byari ibintu byiza cyane. Papa yaduteye ubutwari, atubwira ko adusabira kandi adushyigikiye, anatanga umugisha we mu cyizere ko amahoro azaboneka vuba.”
Yashimiye kandi Arikiyepiskopi Paolo Borgia ku gukomeza kuba hafi y’abaturage n’abihayimana bo muri ako gace.
Ati “Azana ubufasha, akanyura mu nzira ziriho ibyago, hagati y’amazu yasenywe n’ibisasu. Muri we mbona ubutumwa bwa Mutagatifu Pawulo witiriwe izina rye.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.