Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yahawe Umudari w'Ubwisanzure na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Papa Lewo wa XIV yahawe Umudari w'Ubwisanzure wa 2026, uhabwa abantu bagaragaje uruhare rudasanzwe mu kurengera ubwisanzure n'uburenganzira bwa muntu ku isi. Mu ijambo yavuze awemera, yasabye ko kwizihiza imyaka 250 ishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibonye ubwigenge byaba umwanya wo kongera kwiyemeza amahame igihugu cyubakiyeho, arimo kubaha ubuzima bwa muntu, ubwisanzure n'ubutabera.

Papa Leo XIV yahawe Umudari w'Ubwisanzure na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Papa Leo XIV yahawe Umudari w'Ubwisanzure na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Uyu mudari watanzwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wahawe Papa Leo XIV mu rwego rwo kumushimira uruhare yagize mu guteza imbere ubwisanzure bwo gusenga, uburenganzira bwo gukurikiza umutimanama ndetse n'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Mu kwezi kwa Mata, intumwa z'icyo kigo zari zarasuye Vatikani zimushyikiriza icyemezo cyo kumugenera uwo mudali. Nyuma y'amezi atatu, mbere gato y'uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihiza imyaka 250 ishize zibonye ubwigenge, Papa yemeye ku mugaragaro icyo cyubahiro, ageza ijambo ku bari bateraniye mu mujyi wa Filadelifiya, ari i Roma.

Yavuze ko yishimiye kwakira uwo mudari muri uyu mwaka w'amateka, wizihijwemo imyaka 250 ishize Itangazo ry'Ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika risinywe ku wa 4 Nyakanga 1776.

Mu ijambo rye yagize ati"Nk'umwana w'iki gihugu gikomeye, cyashinzwe n'abagabo n'abagore b'intwari barose ubwisanzure n'ubuzima bwiza ku bwabo no ku bana babo, nifatanyije namwe gusaba Imana guha umugisha ejo hazaza ha Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo amahame yashyizwe mu Itangazo ry'Ubwigenge akomeze kuyobora igihugu mu bumwe, ubutabera n'amahoro."

Papa Leo XIV yavuze ko amagambo ari mu Itangazo ry'Ubwigenge agaragaza ko abantu bose baremwe bangana kandi bahawe n'Umuremyi uburenganzira budashobora kwamburwa, burimo uburenganzira bwo kubaho, ubwisanzure no gushaka imibereho myiza.

Yavuze ko ayo mahame ashingiye ku kwemera ko umuntu yaremwe mu ishusho y'Imana, bityo agaciro ke kakaba kadaturuka ku butegetsi cyangwa ku mategeko, ahubwo kakaba kari muri kamere ye nk'umuntu.

Yashimangiye ko inshingano ya Leta ari ukurinda no kubungabunga ako gaciro.

Papa yashimangiye ko ubwisanzure bwo gusenga ari imwe mu nkingi z'ingenzi zubakiyeho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko butuma buri muntu akurikiza umutimanama we no kugaragaza ukwemera kwe nta gahato.

Yavuze ko uwo muco watumye amadini n'amatorero atandukanye akorera hamwe mu guteza imbere icyiza rusange no gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bireba abaturage.

Yasabye ko ibiganiro bya politiki n'imibereho rusange byakomeza kurangwa no kubahana, kwakira ibitekerezo bitandukanye no gushakira hamwe ibisubizo byubaka amahoro n'ubwiyunge.

Mu gusoza ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko yifuza ko kwizihiza imyaka 250 y'ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byaba umwanya wo kongera kwiyemeza kubaha agaciro ka muntu, uburinganire, uburenganzira bwa buri wese ndetse no gukomeza kwimakaza amahoro n'ubutabera.

Yasoje agira ati"Imana ihe umugisha Leta Zunze Ubumwe za Amerika."

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose