Papa Leo XIV yahumurije imiryango yababuriye ababo mu nkongi yabereye i Crans-Montana
I Vatican, Kuri uyu wa 15 Mutarama 2026 Papa Leo XIV yakiriye abagize imiryango y’abantu babuze ababo n’abakomerekeye mu nkongi y'umuriro ikomeye yabereye i Crans-Montana mu gihugu cy’u Busuwisi ku itariki ya 1 Mutarama 2026, abagezaho ubutumwa bw’ihumure, ukwizera n’icyizere gishingiye kuri Kristu wazutse.
Mu butumwa bwe bwuje impuhwe, Papa yagize ati “Mumenye neza ko Kristu ari hafi yanyu kandi abagirira impuhwe, ntari kure y’ibyo muri kunyuramo, ahubwo arabibona, kandi arabibakomerezamo.”
Iyo nkongi yabereye mu kabari kari mu mujyi wa ski wa Crans-Montana, mu gihe abaturage benshi bari bateraniye mu birori byo kwizihiza umwaka mushya. Polisi y’u Busuwisi yatangaje ko abantu nibura 40 bahasize ubuzima, naho 119 barakomereka.
Papa Leo XIV yavuze ko yanejejwe cyane no guhura n’iyi miryango, anavuga ko nta magambo ya muntu ashobora gusobanura cyangwa koroshya agahinda ko kubura umuntu wakundaga cyane mu mpanuka, cyangwa kubona undi amara igihe kirekire mu bitaro umubiri we warangiritse bikomeye.
Yagaragaje kandi agahinda ke kuba iryo sanganya ryarabaye ku munsi abantu benshi bari mu byishimo byo kwifurizanya amahoro n’ibyiza by’umwaka mushya.
Yibajije ati “Ni iki umuntu yavuga mu bihe nk’ibi? Ni hehe twabona ihumure ridakomoka ku magambo, ahubwo rigera ku mutima rigasubiza icyizere?”
Papa yavuze ko igisubizo kimwe rukumbi gikwiriye ari ukureba Kristu ku Musaraba, wavuze ati “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki cyatumye untererana?” (Mt 27,46).
Yasobanuye ko igisubizo cy’Imana cyaje nyuma y’iminsi itatu, mu ituze, ariko kikaba igitangaza cy’Izuka, aho Kristu yazutse, atsinda urupfu kandi agahora mu mucyo w’iteka.
Papa yongeye kubibutsa ko nta kintu na kimwe gishobora gutandukanya abantu n’urukundo rwa Kristu, yaba abakiriho cyangwa abapfuye.
Papa Leo XIV yibukije ko kandi ukwizera gutuma n’ibihe byijimye cyane by’ubuzima bigira urumuri, bigafasha abantu gukomeza urugendo bafite ukwihangana n’ubutwari.
Yagize ati “Yezu adutangira muri uru rugendo rwo gupfa no kuzuka, rusaba kwihangana no kudacika intege.”
Yijeje iyo miryango amasengesho ya Kiliziya n’aye bwite, asabira abapfuye kuruhukira mu mahoro, abakomeretse abifuriza gukira, n’abasigaye abasabira gukomera mu rukundo.Papa yavuze ko kandi imitima yabo yakomeretse cyane, nk’uko umutima wa Bikira Mariya wakomeretse munsi y’Umusaraba, abibutsa ko Bikira Mariya, Nyina w’Imibabaro, ari hafi yabo muri ibi bihe bigoye.
Iyi miryango y’ababuze ababo n’abakomerekeye mu nkongi y’umuriro mu guhura na Papa Leo XIV, bigaragaza intambwe ikomeye Papa akomeje gutera mu kugaragaza ko ari hafi y’abantu bahuye n’akaga. Ni mu gihe kandi ku munsi wakurikiye iyo nkongi, yohereje ubutumwa asabira abapfuye kwakirwa mu mahoro n’umucyo w’Imana, asaba kandi imbaraga ku bababara ku mutima no ku mubiri.
No mu isengesho rya Angelus ryo ku Cyumweru tariki ya 4 Mutarama2026, Papa yongeye kugaragaza no gutangaza ko yifatanyije n’abababaye, abizeza ko asengera urubyiruko rwapfuye, abakomeretse n’imiryango yabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.