Papa Leo XIV yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya
Ku wa Gatatu tariki ya 28, 2026, Papa Leo XIV yakiriye Mahmoud Thabit Kombo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzaniya.
Uyu minisitiri yari mu ruzinduko i Vatikani, akaba yari yazanye ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, wemejwe nk’umukuru w’igihugu cya Tanzaniya nyuma y’amatora rusange yabaye mu kwezi k’Ukwakira.
Mu gihe cy’amatora yabaye mu mpera z’Ukwakira 2025, habaye imvururu zikomeye. Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru mpuzamahanga, izo mvururu zahitanye abantu amagana.
Perezida wa Tanzaniya yashyizeho komisiyo y’iperereza, yari yaratangiye gukora iperereza rigamije gusobanura neza ibyabaye no kumenya abari inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi. Ibi byabaye byatunguye benshi, kuko Tanzaniya yari igihugu cyari kizwiho amahoro n’umutekano, kandi kitari gisanzwe kirangwamo amakimbirane akomeye mu baturage.
Ihohoterwa ryabaye ryamaganywe n’abayobozi b’amadini bose muri Tanzaniya, kuva ku basenyeri kugera ku bayobozi b’idini ya Islamu, bose basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekane ukuri no kugaragaza abagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Papa Leo XIV yari yaravuze ku mugaragaro ku bibazo byabaye muri Tanzaniya mu isengesho rya Angelusi ryo ku wa 2 Ugushyingo, aho yagize ati “Dukomeze gusengera Tanzaniya, aho nyuma y’amatora aheruka habaye imirwano n’ihohoterwa byasize abantu benshi bahasize ubuzima. Ndahamagarira bose kwirinda ibikorwa byose by’ubugizi bwa nabi no gukurikiza inzira y’ibiganiro.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.