Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yahuye n’abayobozi b’Abayisilamu muri Cameroon abasaba kwimakaza amahoro n’ubwubahane

Nyuma yo kuva mu mujyi wa Bamenda, Papa Leo XIV yasubiye i Yaoundé, aho yagiranye ibiganiro n’abahagarariye imiryango y’Abayisilamu bo mu gihugu cya Cameroon, abashishikariza gukomeza kwimakaza amahoro ashingiye ku bwubahane n’ubwumvikane hagati y’amadini.

Papa Leo XIV yahuye n’abayobozi b’Abayisilamu muri Cameroon abasaba kwimakaza amahoro n’ubwubahane
Papa Leo XIV yahuye n’abayobozi b’Abayisilamu muri Cameroon abasaba kwimakaza amahoro n’ubwubahane

Ibi biganiro byabaye ku mugoroba wo kuwa Kane tariki ya 16 Mata 2026, bibera ku biro bya Ambasade ya Vatikani i Yaoundé, bikaba byitabiriwe n’abayobozi 12 b’imiryango y’Abayisilamu, bamwe muri bo bakaba barigeze guhura na Papa i Roma mu Ukuboza 2025.

Nk’uko byatangajwe na Matteo Bruni, umuyobozi w’ibiro by’itangazamakuru bya Vatikani, aba bayobozi b’Abayisilamu bahagarariye imiryango isanzwe ikorana na Kiliziya Gatolika mu bikorwa byo guteza imbere ubutabera n’imibereho myiza, cyane cyane mu gufasha abatishoboye.

Mu biganiro byabo, bashimiye ubufatanye basanzwe bafitanye na Kiliziya, banagaragaza ko bishimiye uruzinduko rwa Papa n’ubutumwa yatanze i Bamenda bushishikariza amahoro n’ubwiyunge.

Papa Leo XIV yakiranye urugwiro buri wese mu bitabiriye inama, anabatega amatwi ku butumwa bw’ishimwe n’ikaze bamugejejeho.

Mu ijambo rye, Papa yagaragaje ko n’ubwo amadini atandukanye ashobora kugira ibyo adahuriraho, ari ngombwa ko abantu bose bafata inshingano zo kubana mu bwubahane.

Yagize ati “Dukwiye gukomeza kugaragaza icyifuzo cyacu cyo gushaka amahoro, atari amahoro yo kwirengagiza ibibazo, cyangwa akuraho itandukaniro ryacu, ahubwo amahoro avuka mu kwemera ko turi abavandimwe.”

Yakomeje ashimangira ko abantu bose ari ibiremwa by’Imana imwe, bityo bakaba bagomba kubahana no kubahiriza agaciro ka muntu.

Yongeyeho ko muri Cameroon hari amahirwe menshi yo kugera kuri ayo mahoro, igihe abantu bose bashyize hamwe bagahindura ibyifuzo byabo ibikorwa bifatika.

Papa Leo XIV yasabye abo bayobozi gukomeza inzira y’ibiganiro no gusakaza ubutumwa bw’ubuvandimwe ku bandi bose, harimo n’abatarabyumva neza, kugira ngo na bo babone ubwiza bwo kubana mu mahoro.

Yashimangiye ko ibi bizazana inyungu zikomeye ku gihugu cyose cya Cameroon.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose