Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye itsinda rya kabiri ry’Umuryango w’Abagore Gatolika bo muri Tanzania

Ku wa 24 Kamena 2026, Papa Lewo wa XIV, yakiriye i Vatikani itsinda rya kabiri ry’Umuryango w’Abagore Gatolika bo muri Tanzania (WAWATA), rimugezaho uruhare bafite mu guteza imbere Kiliziya muri Tanzania no mu kubaka imibereho myiza y’abaturage.

Papa Leo XIV yakiriye itsinda rya kabiri ry’Umuryango w’Abagore Gatolika bo muri Tanzania
Papa Leo XIV yakiriye itsinda rya kabiri ry’Umuryango w’Abagore Gatolika bo muri Tanzania

Aba bagore bagaragaje uruhare rwabo mu gufasha Kiliziya kwigira, mu gutanga uburere n’ubumenyi ku basaseridoti bakiri mu mahugurwa, guteza imbere indangagaciro z’Ivanjili zirebana n’umuryango, ubuzima no kubungabunga ibidukikije, ndetse no gufasha urubyiruko kugira ngo rwirinde ihohoterwa n’ingaruka z’ishyingirwe ku bana bato.

Banagaragaje ko bakomeje guteza imbere ubwisanzure bwo gusenga no kuramya Isakaramentu ry'Ukaristiya, bavuga ko ari imwe mu nkingi z’ingenzi z’amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe mu muryango mugari w'abanyatanzaniya n’uw’isi muri rusange.

Itsinda rya kabiri rya WAWATA rigizwe n’abagore 41 baturutse muri Tanzania, riyobowe na Padiri Alister Makubi, Umuyobozi wa Komisiyo y’Iyogezabutumwa mu Nama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzania (TEC).

Mu kiganiro bagiranye na Papa, aba bagore bagaragaje uruhare rwabo mu kubaka no guteza imbere Kiliziya Gatolika muri Tanzania, cyane cyane mu burezi, mu iyogezabutumwa, mu kwita ku rubyiruko no mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Umuryango w’Abagore Gatolika bo muri Tanzania (WAWATA) washinzwe mu 1972 hagamijwe gufasha abagore Gatolika kwitagatifuza no kugira uruhare mu gutagatifuza isi binyuze mu bikorwa bya gikristu. Uyu muryango ugendera ku ntego igira iti “Dukore kandi twubahirize inshingano zacu.”

Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Kamena 2026, iri tsinda ry’abagore bari mu rugendo nyobokamana n’ubukerarugendo ruzabageza mu bihugu birimo Ubufaransa, Esipanye, Poritigali n’Ubutaliyani.

Ubuyobozi bwa WAWATA buvuga ko uru rugendo rugamije gushimangira ukwemera, icyizere n’urukundo bafitiye Kristu na Kiliziya ye, no kubafasha kurushaho gukura mu buzima bwa roho.

Mu butumwa bwatanzwe muri uru ruzinduko, abakristu bashishikarijwe kurushaho gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana, kuvuga Rozari Ntagatifu, kuramya Ukaristiya no gukurikira Inzira y’Umusaraba, ibyo byose bikajyana no kugaragaza urukundo rugaragarira mu gufasha abakene n’abatagira kivurira.

Papa Leo wa XIV yibibukije kandi ko ukwemera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa bifatika by’urukundo, ubutabera no kwita ku bantu bose, cyane cyane abasigaye inyuma n’abakandamizwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose