Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Marco Rubio baganira ku mubano wa Amerika na Vatikani umaze igihe utameze neza

Kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026, Papa Leo XIV yakiriye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Marco Rubio, i Vatikani, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati ya Amerika na Vatikani ndetse no ku bibazo by’umutekano n’amahoro bikomeje guhangayikisha isi.

Papa Leo XIV yakiriye Marco Rubio baganira ku mubano wa Amerika na Vatikani umaze igihe utameze neza
Papa Leo XIV yakiriye Marco Rubio baganira ku mubano wa Amerika na Vatikani umaze igihe utameze neza

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, Marco Rubio akigera mu Butaliyani yahise yerekeza i Vatikani, aho yakiriwe na Pope Leo XIV mu Ngoro ya Apostolique.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru ryavuze ko ibiganiro byabo byabaye mu mwuka mwiza kandi byongeye gushimangira ubushake bw’impande zombi bwo gukomeza umubano mwiza hagati ya Vatikani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni mu itangazo ryagiraga riti “Impande zombi zongeye gushimangira ubushake buhuriweho bwo guteza imbere umubano mwiza hagati ya Nyobozi ya Kiliziya Gatolika n’Amerika.”

Mu biganiro byabo kandi, hibanzwe ku bibazo byugarije isi muri iki gihe, cyane cyane ibihugu biri mu ntambara, ibifite amakimbirane ya politiki ndetse n’ibihura n’ibibazo bikomeye by’ubutabazi n’ubuzima bw’abaturage.

Vatikani yavuze ko aba bayobozi bombi banagarutse ku kamaro ko gukomeza gukora ubutaruhuka hagamijwe kwimakaza amahoro ku rwego mpuzamahanga.

Mu bihugu byagarutsweho harimo ibyo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje kwibasirwa n’intambara n’umutekano muke, birimo Lebanon na Iran. Amakuru ava i Vatikani avuga ko impande zombi zagaragaje impungenge ku ngaruka z’ayo makimbirane ku baturage, cyane cyane abana n’impunzi.

Baganiriye kandi ku kibazo cya Cuba, igihugu kimaze igihe gifitanye umwuka utifashe neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane ku bijyanye n’ibihano bya politiki n’ubukungu ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Ibi biganiro bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, amaze igihe agarukwaho mu mpaka zijyanye na politiki mpuzamahanga, iyimukira n’uburyo Amerika yitwara ku bibazo by’intambara ku isi, ibintu rimwe na rimwe byagiye binavugwaho kutumvikanwaho neza na Vatikani aho byagiye bigaragazwa na Papa Leo XIV.

Nubwo hari ibibazo byagiye bigaragara mu mubano hagati y’impande zombi mu bihe bishize, uru ruzinduko rwa Marco Rubio rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza ibiganiro bya dipolomasi hagati ya Amerika na Vatikani, cyane cyane ku ngingo zirebana no gushakira amahoro ibice bitandukanye by’isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose