Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Albania muri Vatikani

Kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Gashyantare 2026, Nyirubutungane Papa Leo XIV yakiriye muri Vatikani Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Albania, Bwana Edi Rama, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye hagati ya Kiliziya na Leta ndetse n’iterambere ry’akarere ka Balkans.

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Albania muri Vatikani
Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Albania muri Vatikani

Nyuma yo guhura na Papa, Minisitiri w’Intebe Edi Rama yakomeje ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Nyiricyubahiro Karidinali Pietro Parolin, ari kumwe n’Umunyamabanga Wungirije ushinzwe umubano n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher, aho baganiriye ku bibazo bitandukanye bireba ubufatanye hagati ya Kiliziya Gatolika n’imiryango ya Leta.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani rigaragaza ko ibiganiro byabaye mu mwuka mwiza w’ubwubahane, hibandwa cyane ku ngingo zifitiye inyungu rusange umuryango wa Kiliziya n’imibereho myiza y’abaturage.

Muri ibyo biganiro, hanarebwe ku bibazo by’akarere, by’umwihariko uko ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Balkans bihagaze muri iki gihe, ndetse n’urugendo Albania iri gukomeza rwo kwinjira byuzuye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uru ruzinduko rugaragaza ubushake bwo gukomeza gutsura umubano mwiza hagati ya Vatikani na Albania, by’umwihariko mu guteza imbere indangagaciro z’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro mu muryango mugari w’abantu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose