Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Espagne i Vatikani mbere y’uruzinduko rwe muri icyo gihugu
Mu gihe habura ibyumweru bitarenze bibiri ngo Papa Leo XIV agire urugendo rw’ubutumwa muri Espagne ruteganyijwe muri Kamena 2026, yakiriye muri Vatikani Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Pedro Sánchez kuwa Gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2026.
Byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, byasobanuye ko nyuma y’ibiganiro byahuje Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi na Minisitiri w’Intebe wa Espagne mbere y’Inteko Rusange iba buri wa Gatatu, Pedro Sánchez yanabonanye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Pietro Parolin, ndetse n’Umunyamabanga ushinzwe umubano wa Vatikani n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Musenyeri Paul Richard Gallagher.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani rigaragaza ko impande zombi zishimiye urugendo rwa Papa ruteganyijwe muri Espagne, zirubona nk’ikimenyetso cy’imibanire myiza iri hagati ya Vatikani na Espagne.
Muri ibyo biganiro kandi, hagarutswe ku bibazo mpuzamahanga bikomeje guteza impungenge ku Isi, harimo ingaruka z’intambara zibera hirya no hino ku Isi, ikibazo cy’abimukira, akamaro ko kubaha amategeko mpuzamahanga ndetse no gukomeza gushyigikira inzira z’amahoro.
Impande zombi zanagarutse ku bibazo bihuriweho n’impande zombi, by’umwihariko gukomeza guteza imbere ibiganiro byubaka hagati ya Kiliziya Gatolika yo muri Espagne n’inzego za Leta, ndetse no hagati y’inzego zitandukanye zigize sosiyete sivile.
Hanagarutswe ku kamaro ko kwimakaza umubano ushingiye ku bwubahane no gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere icyateza imbere inyungu rusange z’abaturage.
Urugendo rwa Papa Leo XIV muri Espagne rutegerejwe na benshi, cyane cyane abakirisitu Gatolika bo muri icyo gihugu, aho biteganyijwe ko ruzibanda ku butumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubufatanye mu gukemura ibibazo byugarije Isi muri iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.