Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ireland Micheál Martin i Vatican

Papa Leo XIV yakiriye mu biro bye i Vatican Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheál Martin, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026, mu biganiro byibanze ku mubano hagati ya Kiliziya Gatolika n’Igihugu cya Ireland, ndetse no ku bibazo by’amahoro n’imibanire mpuzamahanga.

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ireland Micheál Martin i Vatican
Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ireland Micheál Martin i Vatican

Nyuma yo kwakirwa na Papa Leo XIV, Micheál Martin yakomeje ibiganiro na Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, wari kumwe na Arikiyepisikopi Paul Richard Gallagher, Umunyamabanga ushinzwe umubano wa Vatican n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican kuri uyu wa Gatanu, hagaragajwe ko ibiganiro byabaye mu mwuka mwiza kandi byashimangiye umubano usanzwe ari mwiza hagati ya Vatican na Ireland.

Abayobozi bombi baganiriye ku mibereho n’ubukungu bwa Ireland, ndetse banagaruka ku mubano uri hagati ya Kiliziya Gatolika n’Ubutegetsi bw’Igihugu, hibandwa cyane ku ruhare rw’uburezi.

Ibiganiro byakomeje no ku bibazo by’akarere n’iby’isi muri rusange, birimo ibibazo bireba umugabane w’u Burayi n’Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho hanagarutswe ku cyerekezo cy’amahoro muri ibyo bice.

Banagarutse kandi ku kamaro ko gukomeza ubufatanye bw’ibihugu binyuze mu rwego mpuzamahanga (multilateralism), nk’inzira ifasha gukemura ibibazo byugarije isi muri iki gihe.

Uru ruzinduko rwa Micheál Martin i Vatican rugaragaza ubushake bwo gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya Vatican na Ireland, no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bireba amahoro n’iterambere ry’abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose