Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk

Papa Leo XIV kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Pologne, Donald Tusk, mu Ngoro ya Vatikani, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku mubano hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya Pologne ndetse no ku bibazo mpuzamahanga bihangayikishije isi muri iki gihe.

Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk
Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Pologne Donald Tusk

Nyuma yo guhura na Papa Leo XIV, Donald Tusk yanabonanye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Kardinali Pietro Parolin na Musenyeri Paul Richard Gallagher ushinzwe umubano wa Vatikani n’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Vatikani bishinzwe itangazamakuru, havuzwe ko ibiganiro byabaye bishimangira umubano mwiza usanzwe hagati ya Vatikani na Pologne.

Ni mu itangazo rigira riti “Hagarutswe ku mibereho y’ubukungu bw’igihugu, ndetse no ku mubano hagati ya Kiliziya yo muri Pologne na Leta, cyane cyane mu rwego rw’uburezi no ku bibazo birebana n’indangagaciro z’umuco n’imyitwarire.”

Vatikani yavuze kandi ko aba bayobozi bunguranye ibitekerezo ku bibazo biri ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko intambara ikomeje muri Ukraine ndetse n’uruhare Pologne ikomeje kugira mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uru ruzinduko rwa Donald Tusk i Vatikani rubaye mu gihe igihugu cya Pologne gikomeje kugira uruhare rukomeye mu bibazo by’umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu by’u Burayi, cyane cyane ku kibazo cya Ukraine.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose