Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Sudani, asaba ihagarikwa ry’intambara
Papa Leo XIV yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Sudani, Kamil El-Tayeb Idris Abdelhafiz, mu ruzinduko yagiriye i Vatikani kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi 2026, aho ibiganiro byabo byagarutse cyane ku bibazo by’intambara imaze imyaka itatu yugarije iki gihugu.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani rivuga ko ibyo biganiro byabaye mu mwuka mwiza kandi impande zombi zashimangiye umubano mwiza usanzwe hagati ya Vatikani na Sudani.
Ni mu itangazo rigira riti “Hagarutswe ku ruhare rukomeye Kiliziya Gatolika yo muri Sudani ikomeje kugira mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse no ku bibazo bikomeye igihugu kimazemo imyaka itatu bitewe n’intambara.”
Vatikani kandi yongeye gushimangira ko hakenewe guhagarika imirwano no gufasha abaturage bakomeje guhura n’ingaruka zayo.
Ni mu itangazo rikomeza rigira riti “Hongeye gushimangirwa byihutirwa ko hakenewe kugera ku ihagarikwa ry’imirwano, gufasha abaturage no gutangiza ibiganiro hagati y’impande zose zigize igihugu cya Sudani, hagamijwe kurangiza amakimbirane no kubaka amahoro arambye.”
Sudani imaze imyaka itatu mu ntambara yahitanye abantu benshi ndetse igateza ikibazo gikomeye cy’impunzi n’inzara, mu gihe amahanga akomeje gusaba impande zihanganye; ingabo za leta (SAF) n'umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) gushyira imbere ibiganiro by’amahoro.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.