Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Colombia baganira ku mahoro, ubwiyunge n'ibibazo byugarije akarere

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Colombia, Gustavo Petro Urrego, i Vatikani, bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n'Igihugu cya Colombia, guteza imbere amahoro, ubwiyunge n'ubumwe bw'igihugu, banagaruka ku bibazo by'umutekano n'imihindagurikire y'ikirere.

Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Colombia baganira ku mahoro, ubwiyunge n'ibibazo byugarije akarere
Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Colombia baganira ku mahoro, ubwiyunge n'ibibazo byugarije akarere

Perezida Gustavo Petro Urrego yakiriwe na Papa Leo XIV kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2026, nyuma yanahuye n'Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin, ari kumwe na Musenyeri Daniel Pacho, Umuyobozi wungirije ushinzwe urwego rw'ibihugu n'imiryango mpuzamahanga muri Sekreteriyati ya Leta ya Vatikani.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani, hagaragajwe ko ibyo biganiro byabaye mu mwuka mwiza w'ubwumvikane.

Iryo tangazo rigira riti "Ibiganiro byabaye mu mwuka mwiza kandi hagaragazwa ko impande zombi zishimiye umubano mwiza usanzwe hagati ya Kiliziya Gatolika n'Igihugu cya Colombia."

Vatikani yavuze ko impande zombi zongeye gushimangira akamaro k'ubufatanye bukomeje hagati ya Kiliziya na Leta mu guteza imbere amahoro arambye, ubwiyunge n'ubumwe bw'abaturage ba Colombia.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti "Ibiganiro byaranzwe n'ubufatanye bwiza kandi bukomeje hagati ya Kiliziya na Leta mu guteza imbere amahoro, ubwiyunge n'ubumwe bw'igihugu."

Uretse umubano hagati ya Kiliziya na Leta, abayobozi banagarutse ku bibazo biriho muri Colombia no mu karere iherereyemo.

Bunguranye ibitekerezo ku ngaruka z'amakimbirane akomeje kugaragara hirya no hino, ibikorwa by'imitwe y'ibyaha byambukiranya imipaka, ndetse n'ingaruka ziterwa n'imihindagurikire y'ikirere ikomeje kugira ingaruka ku mibereho y'abaturage no ku iterambere ry'ibihugu.

Ibi biganiro bibaye mu gihe Colombia ikomeje gushaka inzira zo gukomeza kubaka amahoro arambye no gukemura ibibazo by'umutekano bimaze imyaka myinshi biyugarije, aho Kiliziya Gatolika ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije ubwiyunge, ibiganiro n'iterambere ry'abaturage.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose