Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Malta i Vatikani
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Werurwe 2026, Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Malta, Madamu Myriam Spiteri Debono, mu rugo rwe rw’i Vatikani.
Nyuma yo kuganira na Papa, Perezida wa Malta yanahuye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Cardinal Pietro Parolin, wari kumwe n’Umunyamabanga wa Vatikani ushinzwe umubano n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Arikiyepisikopi Paul R. Gallagher.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatikani rivuga ko ibiganiro byabereye mu Biro by’Umunyamabanga wa Leta byagenze neza kandi mu mwuka w’ubwubahane.
Impande zombi zunguranye ibitekerezo ku bibazo byugarije isi muri iki gihe, by’umwihariko ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati no ku ntambara iri muri Ukraine.
Zanagarutse kandi ku mubano mwiza usanzwe hagati ya Kiliziya Gatolika na Leta ya Malta, zishimangira ubufatanye bwiza bukomeje kugaragara mu nzego zitandukanye.
Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku bibazo bihuriweho birimo icy’iyimuka ry’abaturage (migration) n’imiterere y’imibare y’abaturage, aho ibihugu byinshi byugarijwe n’igabanuka ry’abana bavuka.
Ibi biganiro byashimangiye ubushake bwo gukomeza ubufatanye no gushakira hamwe ibisubizo birambye by'ibibazo byugarije isi, mu rwego rwo guteza imbere amahoro, ubutabera n’iterambere rirambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.