Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Portugal muri Vatikani
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Gashyantare 2026, Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa, mu Ngoro ya Vatikani, mu biganiro byagarutse ku mubano mwiza uri hagati y’impande zombi ndetse n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.
Nyuma yo kuganira na Nyirubutungane Papa Leo XIV, Perezida Rebelo de Sousa yanahuye n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin, ari kumwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Umubano n’Ibihugu, Arikiyepiskopi Paul Richard Gallagher.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro Ntaramakuru bya Vatican ribivuga, ibi biganiro abayobozi bombi bagiranye byagenze neza mu mwuka w’ubwubahane n’ubwumvikane, aho impande zombi zongeye gushimangira ishimwe rifitwe ku mubano ukomeye uri hagati ya Vatikani na Portugal, by’umwihariko n’umubano mwiza Portugal ifitanye na Kiliziya Gatolika muri icyo gihugu.
Hanagarutswe ku ngaruka zikomeye n’ibihombo byatewe n’inkubi y’umuyaga witwa Storm Kristin, yibasiye Portugal, igasiga abantu n’ibikorwaremezo byinshi mu kaga.
Mu gusoza, impande zombi zaganiriye ku miterere rusange y’imibereho ya politiki n’imibereho rusange ku rwego rw’igihugu n’urw’isi, hibandwa cyane ku bihugu bikoresha ururimi rw’Igiportugali, aho bashimangiye akamaro ko gukomeza gushyira imbaraga mu gushyigikira amahoro n’ubufatanye mpuzamahanga.
Ibi biganiro byongeye kugaragaza ubushake bwa Vatikani na Portugal bwo gukomeza guteza imbere umubano ushingiye ku mahoro, ubutabera n’ubwumvikane mu bihugu byombi no ku isi muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.