Papa Leo XIV yakiriye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi
Kuri uyu wa Kane Tariki ya 29 Mutarama 2026, Papa Leo XIV yakiriye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Parliament), Madamu Roberta Metsola, i Vatikani, mu biganiro byibanze ku gushimangira amahoro binyuze mu biganiro n’ubufatanye, haba mu Burayi no ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’ibiganiro, Roberta Metsola yanyujije ubutumwa ku rubuga rwe rwa X (Twitter), agaragaza ko yagize ibiganiro byiza na Papa Leo XIV, ashimira cyane umurongo n’ibitekerezo bya Papa ndetse n’icyerekezo cye ku bijyanye no guteza imbere amahoro n’ubwumvikane binyuze mu biganiro.
Yagize ati “Ni mu gitondo cyiza cyane nagiriye i Vatikani mu nama nagiranye na Nyirubutungane Papa Leo XIV. Nishimiye cyane ibitekerezo bye n’uko twaganiriye ku buryo amahoro ashobora gutezwa imbere binyuze mu biganiro, haba mu Burayi no ku isi hose.”
Iyi nama ya Papa Leo XIV na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ibaye mu gihe isi ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke, intambara n’amakimbirane, birimo ibiri muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibiganiro byabo byibanze ku indangagaciro rusange Kiliziya Gatolika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bahuriraho, zirimo kurengera ikiremwa muntu, guharanira amahoro arambye no gushyigikira ibiganiro aho gukoresha intwaro.
Nyuma yo kwakirwa na Papa, Roberta Metsola yakiriwe kandi n'Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Karidinali Pietro Parolin, n’abandi bayobozi batandukanye b’u Butaliyani aho bagiranye ibiganiro byagutse ku mubano uri hagati ya Kiliziya Gatolika n’inzego z’u Burayi, ndetse n’uruhare rwabo mu guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.
Izi nama zose Roberta Metsola yagiranye n’abayobozi batandukanye i Roma zigaragaza ubushake bwo gukomeza gushyira imbaraga mu biganiro, amahoro n’ubutabazi, nk’inzira y’ingenzi yo guhangana n’ibibazo byugarije isi muri iki gihe.
Ni mu gihe kandi Inama yagiranye na Papa Leo XIV by’umwihariko ishimangira uruhare rwa Kiliziya Gatolika nk’umufatanyabikorwa ukomeye mu gushishikariza amahoro, ibiganiro n’icyubahiro cya muntu ku rwego mpuzamahanga.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.