Papa Leo XIV yakiriye Perezida w’Ubusuwisi mbere y’ibirori by’irahira ry’Abasuwisi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2026, Papa Leo XIV yakiriye Perezida w’Ubusuwisi, Guy Parmelin, i Vatican, mbere y’umuhango ngarukamwaka wo kurahira kw’abasirikare b’Ingabo z’Abasuwisi (Swiss Guards).
Nyuma yo kuganira na Papa, Perezida Parmelin yakomereje ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, Karidinali Pietro Parolin, ndetse n’Umunyamabanga ushinzwe Umubano n’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Itangazamakuru bya Vatican, byavuzwe ko ibiganiro byabaye mu bw’ubahane, impande zombi zishimira umubano mwiza kandi ushingiye ku bufatanye uhuriweho n’Impuzamashyirahamwe y’Ubusuwisi na Vatican, by’umwihariko hakagaragazwa akazi keza kandi kinyamwuga k’Ingabo z’Abasuwisi zikora mu Murimo wo kurinda Papa.
Muri ibyo biganiro kandi, impande zombi zagarutse ku bibazo bitandukanye bihuriweho ku rwego mpuzamahanga n’akarere.
By’umwihariko, hanaganiriwe ku ntambara zikomeje muri Ukraine no mu Burasirazuba bwo Hagati, impande zombi zongera gushimangira ubushake bwo gukorana ku rwego mpuzamahanga hagamijwe guteza imbere amahoro ku isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.