Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka
Kiliziya Ipaji 1

Papa Leo XIV yakiriye Umuryango w’Ibwami wa Luxembourg

Papa Leo XIV yakiriye Grand Duke Guillaume V wa Luxembourg, Umuganwa Mukuru akaba umwe mu bagize Umuryango w’Ibwami wa Luxembourg, biteganyijwe ko ari we uzasimbura Se ku butegetsi, wari kumwe n’umugore we Grand Duchess Stéphanie, mu Ngoro ya Vatikani kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mutarama 2026, bagirana ibiganiro byaranzwe n’ubwumvikane n’ubushake bwo gukomeza gukorera hamwe mu ndangagaciro rusange zirimo amahoro, ubumuntu n’iterambere rirambye.

Papa Leo XIV yakiriye Umuryango w’Ibwami wa Luxembourg
Papa Leo XIV yakiriye Umuryango w’Ibwami wa Luxembourg

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, nyuma yo guhura na Papa, Grand Duke Guillaume V yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Cardinal Pietro Parolin, ndetse na Arikiyepiskopi Paul Richard Gallagher, ushinzwe umubano wa Vatikani n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga.

Ni mu biganiro byagaragaje ko impande zombi umubano mwiza wa dipolomasi hagati ya Kiliziya Gatolika na Luxembourg ukomeje gutera imbere. Zagarutse ku ngingo zinyuranye zifitiye impande zombi akamaro, zirimo gushyigikira ubumwe bw’abaturage, kwita ku burezi bw’urubyiruko, no kurengera agaciro k’ubuzima n’ikiremwamuntu muri rusange.

Nkuko tubicyesha Ibiro Ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, byatangaje kandi ko habayeho no kungurana ibitekerezo ku bibazo biri ku rwego mpuzamahanga muri iki gihe, by’umwihariko hibandwa ku miterere y’ibibazo byugarije Umugabane w’u Burayi.

Uru ruzinduko rw’Umuryango w’Ibwami wa Luxembourg muri Vatikani rugaragaza ubushake bwo gukomeza umubano ushingiye ku ndangagaciro rusange zirimo amahoro, ubumuntu n’iterambere rirambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose