Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yakoze impinduka zikomeye: yashyizeho abayobozi bashya mu buyobozi bukuru bwa Vatikani

Papa Leo XIV yakoze impinduka zikomeye mu buyobozi bwa Vatikani, ashyiraho abayobozi bashya mu myanya itatu ikomeye, igira uruhare rukomeye mu mikorere ya buri munsi ya Kiliziya Gatolika ku Isi.

Papa Leo XIV yakoze impinduka zikomeye: yashyizeho abayobozi bashya mu buyobozi bukuru bwa Vatikani
Papa Leo XIV yakoze impinduka zikomeye: yashyizeho abayobozi bashya mu buyobozi bukuru bwa Vatikani

Myr Pawulo Rudelli yagizwe Umusimbura ushinzwe Ibikorwa Rusange muri Sekiriteri ya Leta ya Vatikani cyangwa urwego rukuru rufasha Papa kuyobora Kiliziya, asimbuye Myr Edgar Peña Parra wagizwe Intumwa ya Papa mu Butaliyani, mu gihe Myr Petar Rajič yagizwe Umuyobozi w’Urugo rwa Papa (Prefect of the Papal Household.).

Myr Pawulo Rudelli, wari usanzwe ari Intumwa ya Papa muri Colombia, yagizwe Umusimbura ushinzwe Ibikorwa Rusange muri Sekiriteri ya Leta cyangwa urwego rukuru rufasha Papa kuyobora Kiliziya, umwe mu myanya ifatwa nk’iy’ingenzi cyane muri Vatikani, ugereranywa n’uw’umuyobozi ushinzwe imirimo ya buri munsi ya Leta.

Uyu musaserdoti wahawe ubusaseridoti mu 1995, akomoka muri Diyosezi ya Bergamo, afite impamyabumenyi muri tewolojiya y’imyitwarire (moral theology), kandi amaze imyaka irenga 20 akora mu rwego rwa dipolomasi ya Vatikani.

Yagiye akorera mu bihugu bitandukanye birimo Ecuador na Pologne, ndetse no mu biro bishinzwe ibikorwa rusange muri Sekiriteri ya Leta ya Vatikani. Mu 2023 yagizwe Intumwa ya Papa muri Colombia, nyuma yo kuba yarabaye Intumwa muri Zimbabwe kuva mu 2020.

Mu butumwa bwe, Myr Rudelli yavuze ko gushyirwa muri uyu mwanya ari icyizere gikomeye ahawe na Papa. Ati “Guhamagarwa gukorana bya hafi na Papa Leo XIV ni icyizere gikomeye ntari nkwiriye, ariko kinyubahisha cyane,”

Myr Rudelli asimbuye Myr Edgar Peña Parra, ukomoka muri Venezuela, wagizwe Intumwa ya Papa mu Butaliyani.

Uyu musaserdoti w’inararibonye, wavutse mu 1960, yari yaragizwe Umusimbura ushinzwe Ibikorwa Rusange kuva mu 2018 na Papa Fransisko, nyuma yo kuba Intumwa ya Papa muri Mozambique kuva mu 2015.

Yakoze kandi mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Yugosilaviya , Honduras, Mexico na Pakistan, ndetse yanagize uruhare mu bikorwa by’ubwiyunge muri Mozambique.

Ku rundi ruhande, Papa Leo XIV yashyizeho Myr Petar Rajič ku mwanya w’Umuyobozi w’Urugo rwa Papa (Prefect of Papal Household), umwanya wari umaze imyaka isaga itandatu udafite uwawurimo.

Myr Rajič yari asanzwe ari Intumwa ya Papa mu Butaliyani kuva mu 2024, akaba yarigeze no kuba Intumwa mu bihugu bya Baltique (Latvia, Estonia na Lithuania) kuva mu 2019.

Mu nshingano nshya, azaba ashinzwe imitunganyirize y’ubuzima bwa buri munsi bwa Papa n’imikorere y’Urugo rwa Papa, rufite uruhare rukomeye mu mikorere ya Vatikani.

Izi mpinduka zifatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza kunoza imikorere ya Sekiriteri ya Leta n’izindi nzego za Vatikani, aho Papa Leo XIV akomeje gushyiraho abayobozi bafite ubunararibonye n’ubushobozi mu buyobozi n’iyogezabutumwa.

Zinagaragaza kandi uburyo Papa Leo XIV akomeje gutunganya inzego z’ingenzi za Kiliziya, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere yayo no kuyifasha gusubiza ibibazo by’Isi muri iki gihe

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose