Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yamaganye abacuruza abimukira, abasaba kwihana kuko ubutabera bw'Imana bubategereje

Mu ruzinduko rw’ubutumwa muri Espagne, Papa Leo XIV yongeye kwamagana yivuye inyuma abakora ubucuruzi bw'abimukira n'abungukira ku mibabaro y'abantu, abasaba kwihana mbere y'uko bahagarara imbere y'ubutabera bw'Imana.

Papa Leo XIV yamaganye abacuruza abimukira, abasaba kwihana kuko ubutabera bw'Imana bubategereje
Papa Leo XIV yamaganye abacuruza abimukira, abasaba kwihana kuko ubutabera bw'Imana bubategereje

Ibi yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2026, ubwo yahuraga n'imiryango ya Kiliziya, ibikorwa by'urukundo n'indi miryango ikorana n'abimukira mu mujyi wa San Cristóbal de La Laguna ku kirwa cya Tenerife, kimwe mu birwa bigize Canary Islands.

Papa Leo XIV yashimiye ibikorwa bikorwa n'abafasha abimukira bageze kuri ibyo birwa, ariko agaragaza ko kwakira abimukira bidakwiye kurangirira ku kubaha ubufasha bw'ibanze gusa, ahubwo ko hagomba no kubaho gahunda ibafasha kongera kubona icyizere, agaciro n'umwanya muri sosiyete.

Yagize ati "Kwakira umuntu bimufungurira urugi, ariko kumuhuza n'abandi no kumwinjiza muri sosiyete ni byo bimufasha kwambuka urwo rugi. Ubufasha buvura ibikomere, ariko kwinjiza umuntu muri sosiyete byongera kubaka ejo hazaza he."

Papa yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye isi ihura na byo ari uko hari abantu bareba abimukira nk'imibare cyangwa nk'ibibazo bya politiki gusa, aho kubabona nk'abantu bafite agaciro n'uburenganzira nk'ubw'abandi.

Yibukije ko abimukira atari ikibazo kigomba gucungwa gusa, ahubwo ko ari abantu baremwe mu ishusho y'Imana kandi bakwiriye kubahwa no guhabwa amahirwe yo kubaho ubuzima bwiza.

Papa Leo XIV yavuze kandi ko hari benshi bagera i Burayi bashaka umutekano n'ubuzima bwiza nyuma yo guhunga ibibazo by'intambara, ubukene cyangwa umutekano muke mu bihugu byabo.

Yagize ati "Bashaka umuntu ubereka mu bikorwa aho kubibabwira mu magambo ko ubuzima bwabo bufite agaciro, ko imibabaro yabo ibonwa kandi ko icyubahiro cyabo kitazimiye mu mazi bambutse."

Papa yagarutse ku byo yise ubwato bwa kabiri bwo kurimbuka, asobanura ko nyuma yo kurokoka urupfu rwo mu nyanja, hari abimukira benshi bahura n'irungu, ivangura, ubushomeri n'ihezwa mu bihugu baba bagezemo.

Yagize ati "Hari n'ubundi bwato bwo kurimbuka butagaragara bubaho nyuma yo kugera aho umuntu yajyaga. Ni igihe umuntu asigara nta jwi afite, nta nshuti, nta kazi kandi nta mutekano."

Mu butumwa bukomeye cyane bwaranze iri jambo, Papa Leo XIV yerekeje ku bantu n'amatsinda y’abakora ibyaha akoresha intege nke z'abimukira mu nyungu zabo.

Yagize ati "Nimuhagarare. Nimwihane. Kuri buri buzima bwatakaye, kuri buri muryango mwashutse, kuri buri muntu mwakandamije, kuri buri mugore mwateye ubwoba no kuri buri mukozi mwakoresheje nabi, muzabibazwa imbere y'ubutabera bw'Imana."

Yavuze ko amarira n'amaraso by'abimukira n'abandi bantu bacuruzwa, ashimangira ko amafaranga ava mu kubyaza umusaruro intege nke z'abakene atazigera azana amahoro cyangwa ejo hazaza heza.

Papa yasabye abakora ibyo bikorwa kurekura abo bakandamiza, gusubiza ibyo bambuye no gushaka inzira y'ubwiyunge igihe kitararenga.

Papa Leo XIV kandi yasabye imiryango ya Kiliziya gukomeza kwakira abimukira, kubafasha kubona aho kuba, akazi, uburenganzira bwabo no kubaherekeza mu rugendo rwo kongera kubaka ubuzima.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose