Papa Leo XIV yamaganye icuruzwa ry’abantu, ashimangira ko ari icyaha gikomeye kibangamiye inyokomuntu
Kuri uyu wa 06 Gashyantare 2026, Papa Leo XIV yasohoye ubutumwa bugamije kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo gusabira no gukangurira abantu kurwanya icuruzwa ry’abantu, ashimangira ko ari icyaha gikomeye kibangamiye inyokomuntu. Yongeye kwemeza ko Kiliziya Gatolika yiyemeje kurwanya no guca burundu iki cyaha gikomeje gufata indi ntera ku isi.
Mu butumwa bwe bwashyizwe ahagaragara mbere y’uyu munsi wizihizwa ku wa 8 Gashyantare, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubucakara bwa kijyambere bukomeje gufata indi sura, cyane cyane mu muryango mugari w’ikoranabuhanga, aho abantu bashukwa bakinjizwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga.
Papa Leo XIV yibukije amagambo ya Yezu wazutse agira ati “Amahoro abe kuri mwe”, avuga ko ayo magambo ari inzira iganisha ku kubaka inyokomuntu nshya. Yashimangiye ko amahoro nyayo atangirira ku kubaha no kurinda icyubahiro muntu yahawe n’Imana.
Yagize ati “Mu gihe isi igaragaramo urugomo ruri kwiyongera, hari abatekereza ko amahoro ashobora kuboneka binyuze mu ntwaro no gushaka gutegeka abandi. Nyamara, amahoro nyayo yubakiye ku kubaha agaciro ka muntu.”
Papa Leo XIV yagaragaje ko mu bihe by’intambara n’umutekano mucye, abantu benshi bafatwa nk’ibitambo by’inyungu za politiki n’ubukungu. Yongeyeho ko ayo makimbirane n’ihungabana rya politiki ari byo biha icyuho abacuruza abantu, cyane cyane bifashisha abantu bari mu buhungiro cyangwa abimukira.
Yagarutse cyane ku ngaruka z’icuruzwa ry’abantu ku bagore n’abana, agaragaza ko ari bo bibasirwa cyane n’iki cyaha kigayitse. Yanavuze ku bwiyongere bw’ubucakara bwo ku mbuga nkoranyambaga (cyber slavery), aho bamwe bashukwa bakinjizwa mu bikorwa nk’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge cyangwa uburiganya bwo kuri interineti.
Ati “Hari aho usanga uwahohotewe ahindurwa nk’ukora icyaha, bikongera ibikomere byo mu mutima. Ibi si ibintu byihariye bibaho gutya gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy’umuco wibagiwe urukundo rwa Kristu.”
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Papa Leo XIV yasabye abakirisitu n’abandi bose gukomeza gusenga avuga ko isengesho ari nk’urumuri ruto rutuma abantu bagira imbaraga zo kurwanya akarengane no kutita ku bandi, mu gihe ubukangurambaga bufasha kumenya no kurwanya imikorere y’icuruzwa ry’abantu haba mu miryango no mu ikoranabuhanga.
Papa Leo XIV yashimiye abantu n’imiryango itandukanye ifasha abakorewe icuruzwa ry’abantu, ashimira by’umwihariko abarokotse icyo cyaha bakomeje gufasha abandi guhangana na cyo.
Mu gusoza ubutumwa bwe, Papa Leo XIV yashyize uyu munsi mu biganza bya Mutagatifu Yozefina Bakhita, uvugwa nk’icyitegererezo cy’icyizere n’intsinzi ku bakorewe ubucakara.
Aboneraho no gusaba abantu bose gufatanya urugendo rwo kubaka isi irangwa n’amahoro nyayo, atari ukubura intambara gusa, ahubwo ari amahoro ashingiye ku kubaha no kurinda agaciro ka muntu wese.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.